Imiryango 20 yafashijwe gusezerera ku bukode
Imwe mu miryango itishoboye yo karere ka Kicukiro yashyikirijwe amazu 20 yujuje ibyangombwa byo guturwa, biyifasha gusezerera ubukodi.
Inzu imwe igizwe n’ibice bine zizwi nka "Four in One", buri gice kigizwe n’ibyumba 4, saro, igikoni, ububiko, ubwiherero n’aho gukarabira. Ifite kandi umuriro n’amazi, ikagira agaciro ka miliyoni 48Frw, igahabwa imiryango ine.

Izi nzu ziherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Rusheshe mu Mudugudu w’icyitegererezo nawo witwa Rusheshe, zahawe abo zagenewe mu muhango wo kuzibashyikiriza ku mugaragaro wabaye kuri uyu wa gatatu taliki 30 Nzeri 2015.
Abahawe inzu ni imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 batishoboye ndetse n’indi miryango 10 y’abatishoboye muri rusange nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aka karere Paul Jules Ndamage, wanijeje n’abandi bafite ikibazo cy’aho kuba ko bazagerwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Mukabaramba Alivera, yibukije abahawe ziriya nzu ko ari izabo bityo ko bafite inshingano yo kuzifata neza, bakazigirira isuku.
Yagize ati “Leta ifite inshingano yo kubakira abatishoboye ariko si yo izagaruka ngo isane urugi cyangwa idirishya ryangiritse, mugomba gushyiraho akanyu."

Mukabaramba yakomeje avuga ko hari ibindi bintu by’ibanze bigomba kuzagezwa ku batujwe muri ziriya nzu, ubundi nabo bagahaguruka bagakora bakiteza imbere.
Umwe mu bahawe inzu, Nyiramongi Vestine, yagaragaje ibyishimo afite ati "Ni ubwa mbere mu mateka yanjye ntuye mu nzu nziza nk’iyi, ndashimira Leta y’u Rwanda indinze guhora mpangayitse."

Nyiramongi w’imyaka 52, yari asanzwe atuye mu nzu yakodeshaga mu Busanza bwa Kanombe, ariko yari amaze amezi 3 atishyura kubera kubura ubushobozi ku buryo nyirinzu yendaga kumusohora.
Umudugudu w’icyerekezo wa Rusheshe watangiye kubakwa mu 2011 ukaba urimo inzu zisaga 350. Ufite amashuri, ivuriro n’isoko rya kijyambere.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
abacitse kwicumu rya jenoside batishoboye baracyahari dukomeze tububakire
yewega yewega ntako bisa kubona wicaye munzu utigeze utekereza ko uzagira. paul jules ndamage amashi nagawe
Imana yo mu ijuru izakomeze ubutegetsi buriho kuko burebera hose butitaye ku bindi kuko nubwa mbere numvise ibintu byiza nkibi imitima myiza mwabikoranye muzayikomeze turirukana icyabikoma mu nkokora mu izina rya Yesu. Paul Jules nawe Imana ikomeze imuzamure imukuze kuko yita ku bababaye simbitanga ariko ndabimwifurije azayobore Kigali Ville yose Amen.
Leta ni umubyeyi koko, yagize neza gufasha aba kubona amazi yabo bwite bagacika ku bukode dore ko buba butwara amafaranga nayo aba ari ingume kuyabona
Ibyo ni ukuri ibi byo birarenze.........
Kugirira neza imfubyi n’abapfakazi, kugirira neza abababaye bizakingira ikigihugu cyacu ikibi cyose, umugisha aba bazahora basabira igihugu urahagije.
Hari ibintu bijya birenga umuntu akabura ijambo, ntago nagenze hanshi naho nagenze sinahatinze ariko ntaho nabonye ibintu nkibi, igihugu kibamo ibintu nkibi ntamahoro gishobora kubura, ntakintui nakimwe gishobora kukibuza umutekano. Jules NGAMAGE ni umukozi pe! ujye wigisha nabandi bagenzi bawe.