Imiryango 12 yari ituye muri ‘Bannyahe’ yishimiye kwimukira mu Busanza

Imiryango 12 yari ituye muri Kangondo ahazwi cyane nka Bannyahe, ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yimukiye mu Busanza mu Murenge wa Kanombe, aho yateganyirijwe inzu zo guturamo bavuye mu manegeka, bakaba barazishimiye kubera ubwiza bwazo n’umutekano uhari.

Bishimiye inzu bimukiyemo
Bishimiye inzu bimukiyemo

Kanyabugingo Paul wari utuye muri Kangondo ya mbere, ni umwe mu bafashe icyemezo hamwe n’umuryango we, cyo kwimukira mu Busanza.

Agira ati “Ibiganiro twagiranye n’abayobozi ubwo badusuraga mu minsi ishize, byatumye mpindura imyumvire nemera kwimuka. Ku giti cyanjye sinimuwe na Leta, ahubwo nasobanuriwe akamaro ko kwimukira mu Busanza niyemeza kuhaza”.

Tumusange Emmanuel yashimye inzu yahawe, avuga ko haribamwe mu babahaga amakuru atariyo, ndetse kuba yahigereye yumiwe. Akomeza avuga ko aho bari batuye nta byangombwa bari bafite ndetse ko izo nzu zo mu Busanza zidasanzwe, ati “naribeshye baranshuka, ndumiwe! Ntabwo nari nzi ko hari imihanda nk’iyi”.

Ni inzu z'amagorofa
Ni inzu z’amagorofa

Mukeshimana Laurence ni umwe mu bahatujwe uhamaze imyaka ibiri, n’ubwo akorera ubucuruzi bwe muri Kangondo ahazwi nka Bannyahe. Aganira na Kigali Today, yavuze ko ari uwambere mu muryango we wumvise gahunda ya Leta igitaraganya, y kwimurwa akava muri Kangondo.

Ashimira Umukuru w’Igihugu wakomeje kubatekerezaho, n’abandi bayobozi ku mpamvu z’umutekano w’ubuzima bw’abahatuye, ati “Ndashimira Perezida Kagame udasiba kureberera inyungu z’abaturage. Nyuma y’uko nsuye amagorofa yo mu Busanza, numvise nicujije umwanya nataye numva abangira inama mbi, maze kuhigerera nasanze narabeshwe gusa”.

Abahasanzwe bishimiye kwakira bagenzi babo
Abahasanzwe bishimiye kwakira bagenzi babo

Uwera Anna, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe, yatangiye aha ikaze iyi miryango yafashe umwanzuro wo kwimukira mu Busanza.

Avuga ko abaturage ba Kangondo bakomeza kubeshwa ndetse ko bamwe bababwira ko batuye mu gishanga, mu rufunzo haba ingona, ariko abamaze kuhasura biboneye ko ari ibinyoma gusa.

Ati “Ubu mu guha umuturage inzu hashingirwa ku igenagaciro inzu yari afite ihagaze, kugira ngo ahabwe inzu mu igorofa mu Busanza. Aha hari hasanzwe hatuye imiryango 614, iyo 12 yiyongereye ku yihasanzwe ikaba ibaye 626”.

Babakirije imbyino n'indirimbo babereka ko babishimiye
Babakirije imbyino n’indirimbo babereka ko babishimiye

Akomeza ashishikariza n’abandi batarahindura imyumvire kuza kwihera ijisho uko abo bahoranye bameze neza.

Mu Busanza abana barisanzura, cyane ko bafite ibibuga bakiniraho
Mu Busanza abana barisanzura, cyane ko bafite ibibuga bakiniraho

Ibindi mwareba muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka