Imirimo yo kwagura no gusana umuhanda Rubengera-Muhanga irarimbanyije

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA), irimo kuvugurura no kwagura umuhanda Rubengera-Muhanga, aho urimo gukorwa mu byiciro bitatu, ukaba witezweho guteza imbere abawuturiye.

I Nyange hari mu hakirimo gukorwa
I Nyange hari mu hakirimo gukorwa

Ibi ni ibyatangajwe na RTDA, ku wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X.

RTDA ivuga ko igice cya mbere cy’uwo muhanda ari Rubengera-Rambura kingana n’ibilometero 15.15, kugeza ubu imirimo yamaze kurangira ku nkunga y’Ikigega cya Arabia Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD).

Ikindi gice ni Rambura-Nyange gifite ibilometero 22, aho uri ku kigero cya 68.2% ndetse kikaba kirimo gukorwa ku nkunga yatanzwe n’Ikigega cy’Abarabu, Abu Dhabi Fund for Development (ADFD).

Ubundi uyu muhanda wari wuzuye ibinogo kubera kwangirika none ugendeka neza
Ubundi uyu muhanda wari wuzuye ibinogo kubera kwangirika none ugendeka neza

Muri Nyakanga 2021 nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe iterambere, bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ingana na Miliyoni 15 z’Amadolari y’Amerika (hafi Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda), yagombaga gukoreshwa mu gusana no kwagura igice cy’uwo muhanda cya Rambura-Nyange.

Leta yagaragaje ko kurangiza gukora umuhanda Rubengera-Muhanga bizarushaho guteza imbere ubucuruzi, no kwihutisha igabanuka ry’igiciro cy’ubwikorezi, ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu.

Igice cya gatatu ni Nyange-Muhanga kigizwe n’ibilometero 24, cyo kikaba giteganywa gutangira gukorwa mu gihe kiri imbere.

Hari igice kinini cy'uwo muhanda kimaze gukorwa
Hari igice kinini cy’uwo muhanda kimaze gukorwa

Biteganyijwe ko uyu muhanda wa Rubengera-Muhanga uhuza Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo numara gukorwa wose, witezweho kuzamura ubukungu n’imibereho by’abawukoresha n’abawuturiye, ndetse bikazagabanya ibiciro n’igihe by’urugendo.

Uyu muhanda kandi witezweho ko uzagira uruhare mu kuzamura urwego rwo kugera ku ntego za NST-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka