Imirimo yo gukora igice cya kabiri cy’umuhanda Nyamasheke-Karongi yatangiye
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barishimira ko umuhanda wa kaburimbo ugiye kuzahuza aka karere n’aka Karongi uzatuma babasha kugera ku iterambere rishingiye ku buhahirane kuko ikibazo cy’ingendo kizaba gikemutse.
Kuri uyu wa kabiri, tariki 16/04/2013 hatangijwe imirimo yo gukora igice cya kabiri cy’umuhanda Nyamasheke-Karongi kireshya n’ibilometero 66 kuva ahitwa mu i Tyazo kugeza mu mujyi wa Karongi.
Iki gice gikomereza ku muhanda urangije gukorwa wa kilometero 20 uhera ahitwa ku Buhinga ukagera mu i Tyazo, ari na ho hatangirira iki gice kigiye gukorwa.

Abaturage bavuga ko mu gihe uyu muhanda uzaba warangiye urugendo ruva i Tyazo kugera i Karongi rwabatwaraga amasaha 4 rushobora kuzabafata hagati y’isaha imwe cyangwa isaha n’igice kandi umuntu akagenda atekanye mu gihe ubusanzwe niyo umuntu abonye imodoka agerayo yavunaguritse.
Ibikorwa byatangiye gukorwa ni ugusiba ibyobo bigamije gutunganya inzira z’umuhanda ugiye gukorwa; ibikorwa nyirizina byo bizatangira mu mezi make ari imbere nyuma y’uko abaturage batuye mu mbago z’ahazanyura uyu muhanda bazabanza guhabwa ingurane yo kwimuka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles yashimangiye ko buri muturage azimurwa yabanje guhabwa ingurane kandi asaba ko hazabaho ubufatanye bwa buri wese kugira ngo uyu muhanda uzabageze ku iterambere rifatika.

Umuyobozi muri sosiyete y’Abashinwa “CHINA ROAD AND BRIDGE CORPORATION “ ushinzwe Umushinga w’uyu muhanda wiswe “Mwityazo-Karongi”, Wang Hong Bo yatangaje ko iyi sosiyete ifitanye imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda, bityo akazakora ibishoboka kugira ngo uyu muhanda ukorwe neza.
Biteganyijwe ko uyu muhanda wa kilometero 66 uva mu i Tyazo mu karere ka Nyamasheke ukagera i Karongi uzarangira mu gihe cy’amezi 30 (imyaka 2 n’igice).
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega byiza cyaneeeee.
Leta natwe itwibuke,idufashe i dukorere umuhanda Nyanza-Rurangazi bizadufasha bitume turushaho guhahirana
Nibyiza cyane bizatuma abaturage ba akarere ka nyamasheke barushaho kwegerana naba akarere ka karongi,mu buhahirane,kwidagadura n’ibindi.
natwe leta itwibuke idukorere umuhanda NYANZA-MPANGA -GITWE.Murakoze
Umva iki ni ikintu cyo kwishimirwa cyane, kuba Leta y’ubumwe igiye kudukura muru ubu bwigunge bwamaze igihe kirekire umuntu akaba yakwibaza ko ubutegetsi n’amajyambere araya abanyakigali ariko ubu rwose Muzehe wacu agiye kugaragaza ko imiyoborere igera kuri bose, ibyitwa imvugo za politike zidakwiye guhabwa intebe ahubwo ko ubuyobozi bukundwa bitewe n’ibikorwa. Amagambo make ibikorwa byinshi. Teaching by doing mureke tubere amahanga icyitegererezo.
Vivez Prezida wacu.
mubyukuri abantu bakoreshaga umuhanda wa nyungwe wenda baruhuka gutera indabyo. kandi buriya haba hanabaye hafi uvuye i kgli ujya i cyangugu turabyishimiye sana. MUNGU ASIFIWE SANA.
ibikorwa nk’ibi aho bibaye abaturage bahungukira byinshi kuko babona akazi ari benshi bityo amafaranga bavanyemo bakayifashisha mu gukora ibindi bikorwa bibateza imbere nk’ubucuruzi buzajya bukorwa hagati yabo kuko itumanaho rizaba ryorohejwe
uyu muhanda niwuzura abawuturiye bazahungukira byinshi,uzoroshya ubucuruzi,ubukerarugendo,ndetse n’ibindi bikorwa bihakorerwa bizatera imbere kuko aho umuhanda ugeze ibiharibiba byongerewe agaciro.