Iminsi mikuru ya rwihishwa ni hamwe mu hacurirwa imigambi y’ubwihebe – RIB

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rurasaba urubyiruko kwitwararika mu kwitabira ibirori bibera mu bwihisho, kuko ari hamwe mu hacurirwa ibikorwa by’ubwihebe, iterabwoba n’ibindi byaha bibangamiye umudendezo wa rubanda.

Ntirenganya avuga ko ibyaha by'ubwihebyi bikunze gucurirwa mu birori byihishe
Ntirenganya avuga ko ibyaha by’ubwihebyi bikunze gucurirwa mu birori byihishe

Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri RIB rigaragaza ko ibikorwa by’ubwihebe n’iterabwoba byakunze kugaragara mu Rwanda kuva mu myaka ya 1997-1998, ndetse byongera kugaragara mu myaka ya 2018, 2019 na 2020, aho nibura abantu basaga 100 bafatiwe mu bikorwa by’ubwihebe n’iterabwoba.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Calude, avuga ko mu 2018 hagaragaye ibyaha bibiri by’iterabwoba byakurikiranwemo abantu 2, mu mwaka wa 2019 hagaragaye ibyaha bitanu by’ubwihebe bikurikinwamo abantu 59, naho mu 2020-2021 hagaragara ibyaha birindwi by’ubwihebe byakurikiranwemo abantu 57.

Ntirenganya avuga ko bimwe muri ibyo byaha byagiye bikurikiranwa ugasanga byabereye mu bwihisho, cyangwa mu birori byateguwe mu buryo butazwi ari naho hagiye hakorerwa ubukangurambaga bwo kwitabira bene ibyo bikorwa.

Urubyiurko rugaragaza ko rwungutse amakuru ajyanye n'ubuhezanguni
Urubyiurko rugaragaza ko rwungutse amakuru ajyanye n’ubuhezanguni

Ntirenganya asaba urubyiruko kuba maso rushyira imbere indangagaciro nyarwanda zirimo kwiyubaha, gukunda Igihugu, kuko Umunyarwanda wiyubaha atajya mu bikorwa by’ubwiyahuzi bitwara ubuzima bw’abantu.

Agira ati “Mugomba kumenya uko mwitwara mu birori bibera mu ngo kuko akenshi byagaragaye ko ari ho habera ubukangurambaga bwo gushaka abitabira ibikorwa by’iterabwoba, ni ukumenya kugenzura abo mufitanye ubushuti, kugira ngo batazakubeshya kandi bagamije inyungu zabo zo kukujyana mu mitwe y’iterabwoba, kandi ibyo turabibona mu rubyiruko mungana mu myanka”.

Asaba kandi urubyiruko kugira ubushishozi no kugira amakenga ku bikorwa by’ikoranabuhanga, rukagenzura ibyo ribagaragariza kuko naryo ryifashishwa mu kubayobya, kandi bikabagiraho ingaruka zirimo no kwisanga mu bihano cyangwa urupfu.

Agira ati “Mwirinde ibyo byose mumira bunguri mubanze mushishoze nk’abagize amahirwe yo kugera ku ntebe y’ishuri, abarimu babafashe abayobozi babafashe kugira ngo mutazisanga mu bikorwa bibangiriza ubuzima”.

Avuga ko urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwubatse inzego zitandukanye zikurikirana ibyaha harimo n’iby’ubwihebe n’iterabwoba, kandi ko hashyizweho uburyo bwo gutanga amakuru, igihe usanze hari ibyo ukeka biganisha mu byaha by’ubwihebe.

RIB iragenda itanga ibiganiro hirya no hino mu mashuri
RIB iragenda itanga ibiganiro hirya no hino mu mashuri

Avuga ko icyiyongereyeho ari uguhana abagaragaye mu byaha by’ubwihebe n’iterabwoba, agasaba urubyiruko kwitwararika kuko ari rwo ruri imbere mu kugirwaho ingaruka z’ibyaha byaba iby’ubwihebe, ibyo gucuruzwa, ubusambanyi n’ibindi bikorwa bitesha agaciro umuntu.

Mutesi Clementine avuga ko nyuma yo kuganirizwa agiye guhindura imyumvire akareba kure mbere yo kwitabira ibikorwa runaka, kuko atari azi ko inshuti ze zishobora kumushuka, kandi ko agiye kujya agira uruhare mu kurwanya ibyaha atangira amakuru ku gihe.

Agira ati “Ibyo nigiye aha ni byinshi birimo no kujya mbanza gutekereza ku cyo ngiye gukora, gutekereza kabiri kuko nabonye ko inshuti zawe ziri mu bashobora kukuyobya”.

Mugenzi we nawe avuga ko utazi iyo ava atamenya iyo ajya, akaba asanga urubyiruko rukwiye gufungura amaso rukareba kure, kuko bari bazi ko ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu babitenganyije mu bwihisho bidashobora gutegurirwa mu birori.

Agira ati “Kwirinda ibigare tugendamo no gukurikiza inama z’ababyeyi ni bimwe mu byatuma tubasha kwirinda kugwa mu bishuko. Nk’ubu kuba twaganirijwe abenshi biyemeje guhinduka kandi bungutse ubumenyi buhagije”.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Amajyepfo avuga ko ejo heza h'urubyiruko bahafite mu biganza
Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ejo heza h’urubyiruko bahafite mu biganza

RIB itangaza ko ibiganiro bigamije kurwanya ibyaha bikunze kwibasira urubyiruko rwiga mu mushuri, bizakomeza hirya no hino mu Gihugu kandi ko hari icyizere cy’uko bizarushaho gutanga umusaruro.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo asaba urubyiruko kwibuka ko uburenganzi bwabo buri mu biganza byabo, kandi ko imbere habo heza bahafitemo uruhare, bityo bakwiye gukora ibishoboka bagafatanya n’inzego kurwanya ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka