Imihigo si ukubyina Ndombolo ya Solo - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana K Emmanuel, yabwiye urubyiruko rw’i Huye rugiye kujya ku rugerero ko imihigo atari imikino (siyo michezo), ko atari no kubyina Ndombolo ya Solo.

Guverineri Gasana yabwiye urubyiruko rwitegura kujya ku rugerero ko imihigo atari ugukina, atari no kujya kubyina
Guverineri Gasana yabwiye urubyiruko rwitegura kujya ku rugerero ko imihigo atari ugukina, atari no kujya kubyina

Hari mu gikorwa cyo gusoza itorero uru rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwarimo guhera ku itariki ya 02 Mutarama kugera ku ya 05 Mutarama 2019.

Ni nyuma y’uko uru rubyiruko rwamugaragarije imihigo rwahigiye kuzakora mu gihe cy’urugerero ruzatangira kuwa 8 Mutarama rukazarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2019.

Yagize ati “Ibi bintu muvuga aha muhagaze ku zuba, ryabishe, ariko mukihangana kugira ngo bitungane, siyo michezo, ntabwo ari ugukina, ntabwo ari ukujya kubyina Ndombolo ya solo.”

Yababwiye kandi ko Intara y’Amajyepfo yiyemeje gushingira imihigo ku mudugudu, hafatwa umudugudu umwe muri buri murenge, ukitabwaho by’umwihariko kugira ngo n’indi izaze kuwigiraho, nuko asaba n’izi ntore zigiye kujya ku rugerero kuzagira uruhare mu kunoza iyi gahunda.

Mu byo batojwe harimo no kugendera kuri gahunda
Mu byo batojwe harimo no kugendera kuri gahunda

Intore zabwirwaga zivuga ko koko nta mikino mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage.

Augustin Niyomugaba w’i Gishamvu ati “Ugiye kubigira imikino ntabwo wagera ku byo wiyemeje. Ni ugukora ibintu bikurimo nk’intore yatojwe. Nta kujenjeka, ni ugukora, tukerekana ibikorwa.”

Mu mihigo uru rubyiruko rwahize harimo gukora ku buryo abana bataye ishuri barisubiramo, kwegera imiryango ifite abana barangwa n’imirire mibi bakabigisha uko bategura indyo yuzuye bakanabafasha kubaka akarima k’igikoni, kubakira ubwiherero abatishoboye no kwegera urubyiruko runywa ibiyobyabwenge bakarugira inama ngo rubireke.

Intore zabwirwaga zivuga ko koko nta mikino mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage
Intore zabwirwaga zivuga ko koko nta mikino mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage

Nubwo kandi hari imihigo imwe n’imwe intore zose zahuriyeho, hari n’igiye ari umwihariko ku mirenge imwe n’imwe kuko bagiye bicara hakurikijwe imirenge baturukamo, bakareba ibibazo by’ingutu biri iwabo bafasha gukemura, hanyuma bakabishyira mu mihigo yabo.
Uretse kubategura kujya ku rugerero, uru rubyiruko ruvuga ko inyigisho rwahawe mu itorero zizabafasha no mu buzima busanzwe.

Umwe muri bo witwa Olga Mushambokazi ati “Nahigiye gukorana imbaraga n’ubushake, kubaha no guca bugufi. Mu buzima bizamfasha gukorana imbaraga no kutisuzugura.”

Muri rusange, urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwo mu Karere ka Huye rwatojwe ni 1425 harimo abakobwa 715 n’abahungu 710.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka