Imihigo: Abayobozi ba Rusizi na Karongi bavuze impamvu zatumye baza mu myanya ya nyuma

Abayobozi b’uturere twa Rusizi na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba baratangaza ko icyorezo cya COVID-19 ari cyo cyatumye ahanini batesa neza imihigo ya 2019-2020.

Abayobozi b’utwo turere bavuga ko hari ibikorwa byinshi byadindiye byari byarashyizwe mu mihigo, birimo nk’inyubako zitandukanye, ndetse n’amafaramnga menshi ashorwa mu bikorwa byo guhangana na COVID-19.

Akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa 30 ari na wo wa nyuma naho Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa 29 mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko COVID-19 yatumye batesa imihigo uko babiteganyaga
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko COVID-19 yatumye batesa imihigo uko babiteganyaga

Ni imyanya abayobozi bw’utwo turere bavuga ko batishimiye, bagashyira icyorezo cya COVID-19 ku isonga mu byatumye batesa neza imihigo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko kubera kwita ku bikorwa byo kuvura n’ubukangurambaga kuri COVID-19, Akarere kashoye amafaranga menshi asaga miliyari n’igice y’u Rwanda bigatuma indi mirimo idindira.

Avuga ko kandi hari ibikorwa bititaweho mu gutanga serivisi kuko abakozi b’akarere bitabiriye gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus.

Agira ati, “Umwanya wa nyuma twagize watewe no kuba Akarere karamaze igihe kinini kibasiwe n’icyorezo cya COVID-19, twashoye amafaranga menshi mu guhangana n’icyorezo kandi umusaruro byatanze mwabonye ko ari mwiza”.

Avuga ko kubera COVID-19 imisoro na yo itinjijwe neza kuko nka miliyoni zisaga 600 z’Amafaranga y’u Rwanda zagombaga kuva mu misoro Akarere ntayo kinjije.

Agira ati “Ubu Akarere kongeye gusubira mu buzima busanzwe ku buryo twizeye ko iyi mihigo duherutse gusinya tuzongera kwisubiza umwanya mwiza twahoranye kuko twigeze kuba aba gatatu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko umwanya wa 29 babonye batawishimiye ariko biteguye gukora cyane kugira ngo bagaruke mu myanya myiza iri imbere.

Avuga ko hari ibikorwa by’iterambere by’ubwubatsi byahagaritswe na COVID-19 ku buryo hari n’ibyabaye nk’ibihagaze burundu kuko ba rwiyemezamirimo batabonaga uko babasha gukora akazi.

Mukarutesi Vestine uyobora Akarere ka Karongi
Mukarutesi Vestine uyobora Akarere ka Karongi

Avuga ko kubera ibiza byibasiye Akarere ka Karongi byatumye kubakira abatishoboye bidakunda ku buryo hari amazu atangiye kubakwa bundi bushya.

Agira ati, “Usibye icyorezo cya COVID-19 twanagize izindi mbogamizi zirimo no kugwisha ibiza byinshi bituma amazu y’abatishoboye twateganyaga kubaka atuzurira ku gihe, ariko turitegura kuzakora ibishoboka byose abakozi n’abandi bose tugafatanya kwesa imihigo y’uyu mwaka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye bagiye gushyira imbaraga mu gukorera ku gihe, no kwihutisha ibyatangiye gukorwa, gutangira amasoko ku gihe no gukorana neza n’abafatanyabikorwa.

Muri rusange, dore uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo ya 2019 – 2020:

1. Nyaruguru 84
2. Huye 82,8
3. Rwamagana 82,4
4. Gisagara 78,3
5. Nyanza 77,9
6. Nyamasheke 77,4
7. Ngoma 77,3
8. Kicukiro 77,1
9. Gasabo 76,4
10. Kirehe 76,2
11. Kayonza 73,9
12. Kamonyi 73,6
13. Nyagatare 69,3
14. Gicumbi 68,7
15. Bugesera 68,5
16. Gatsibo 68,4
17. Ruhango 67,9
18. Rubavu 67,8
19. Burera 66
20. Nyamagabe 65
21. Rutsiro 64,6
22. Nyarugenge 62,6
23. Rulindo 62,3
24. Ngororero 61,5
25. Muhanga 58,7
26. Gakenke 55,9
27. Musanze 53,2
28. Nyabihu 52,9
29. Karongi 51,2
30. Rusizi 50

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Urwitwazo rwarabonetse ubu umuntu arahura nundi yamubaza ati ubahe ntuboneka ntahagarara kuli téléphone ati nukubera Covid Covid ubu yabaye urwitwazo yibidakorwa byose ese buriya abanyuma niho hagaragaye ubwandu bwinshi kurusha ahandi !!abantu nibahige ibyo bashoboye cyangwa bavuge ko batabishoboye imihigo ntibamo urwitwazo Covid ili mu Rwanda hose*

lg yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Rusizi birumvikana ariko karongi yo iratubeshya ndetse bikomeje gutya ubutaha abanyakarongi tuzaba abanyuma burundu kuko imitangire ya servise, ibikorwa remezo no gufasha abatishoboye turi inyuma ubwo imihanda yo nirinze kugira icyo nyivugaho

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

ZA NGORORERO NA GAKENKE ARIYA MANOTA BAYAKUYEHE BARONGEREWE TU!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

MABANO yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

ZA NGORORERO NA GAKENKE ARIYA MANOTA BAYAKUYEHE BARONGEREWE TU!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

MABANO yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Niba hari umuyobozi uvugana n’abaturage mayor wa Rusizi arimo kuko nigeze kugira ikibazo ndamuhamagara arambwira ngo ninkupe ampamagare yarampamagaye ikibazo aragikemura kandi nzi n’abandi bamuhamagara akitaba ntabyo kwishyira hejuru gusa Covid 19 yaraduhemukiye kuko amezi 7 mu kato abandi barakavuyemo nicyo cyatumye tutesa imihigo.

Mukadusabe yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Rusizi ho ikibazo kinakomeye nuko umuyobozi wa karere nabandi bayobozi bo munzego zibanze badashaka no kuvugana n’itangazamakuru ngo nibyo bakora bimenyekane cg bagirwe inama.bigaragara ko ntacyo bakora igihembo cyabyo nukuza mu myanya yanyuma nyine.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Ni byo rwose ibyo Umuyobozi w’ Akarere ka Rusizi avuga ni ukuri. Ntawakwirengagiza igihe kirekire Akarere ka Rusizi kanaze mu kato. Usigaye n’ Akarere mange imihigo naguze sinayesheje kubera covid-19. Narinziko nzakora ikizamini cy’ akazi. I Rusizi ntacyo realize kubera ko twari mu kato. Abaganga bamwe bagiye mu bigo byihariye kurwanya covid-19. Abandi bakozi 1/2 bakoreraga mu rugo. Urumva ko izo ari imbogamizi utakwirengagiza zatumye Rusizi itesa imihigo uko bikwiriye. Mwibuke ko icyivugo cya Rusizi ari " Indatwa mu mihigo".

Hasekukize Jean yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka