Imihanda y’u Rwanda ni yo ikoreshwa mu guhuza Goma na Bujumbura
Imihanda y’u Rwanda niyo irimo gukoreshwa mu guhuza urujya n’urujya n’uruza hagati y’imijyi ya Goma, Bukavu na Bujumbura nyuma y’uko u Burundi bufunze imipaka iruhuza n’u Rwanda ndetse abarwanyi ba M23 bagafunga umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu.
Ibigo bitwara abagenzi birimo Mapasa car transit ni byo birimo gutwara abashaka kuva mu mujyi wa Goma wugarijwe n’ibibazo by’umutekano kubera imirwano ibera mu nkengero zawo.
Benshi mu bava mu mujyi wa Goma barerekeza mu mujyi wa Bukavu uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abandi bakajya mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Cyakora kugira ngo bashobore kuhagera, birasaba ko bitabaza umuhanda wa Kivu belt, wo mu Rwanda uhuza uturere twa Musanze-Rubavu, Rutsiro, Karongi Rusizi na Nyamasheke, kuko ari yo nzira yonyine ishoboka ku butaka kandi ihendutse nyuma y’inzira yo kunyura mu kiyaga cya Kivu.
Kigali Today yakurikiranye inzira abashaka kuva mu mujyi wa Goma banyuramo bajya i Bujumbura isanga hari imodoka z’abanyecongo zikoreshwa zinyuzwa mu Rwanda, cyakora ntamunyarwanda wazigendamo kuko bigoye ko yakwinjira i Burundi.
Bamwe mu batwara izi modoka bahaye amakuru Kigali Today batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera umutekano wabo, bagira bati : “Ni urugendo rurerure kandi ruhenze”.
Kugira ngo umugenzi uvuye mu mujyi wa Goma agera mu mujyi wa Bujumbura, asabwa gutanga amadolari y’Amerika 30 ndetse akongeraho ibihumbi 4 by’amafaranga y’amanyekongo.
Hejuru yo kwishyura umugenzi asabwa kuba adafite urupapuro rw’inzira rw’u Rwanda kuko rutamuha umutekano mu nzira anyura agana i Bujumbura.
uwatanze amakuru agira ati “Dushobora kugutwara ariko ntituba twizeye urugendo kuko ku mupaka w’u Burundi bashobora kugusigarana ugasanga ukerereje urugendo rwacu.”
Abava mu mujyi wa Goma bajya mu mujyi wa Bujumbura binjira mu Rwanda mu masaha ya mu gitondo, umupaka ugifungurwa, nyuma yo kuzuza ibisabwa bakomeza umuhanda ugana i Rusizi bagera i Bugarama bakanyura ku mupaka wa Kamanyora bagakomeza Uvira bakabona kwinjira mu gihugu cy’u Burundi.
Abarundi n’abanyecongo bari basanzwe bagenderana banyuraga mu muhanda w’Akanyaru, Ruhwa n’umuhanda wa Bugesera, ariko kuva Leta y’u Burundi yafunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda tariki 11 Mutarama 2024, abagenzi batangiye kunyura mu muhanda wa Kamanyora na Uvira.
Ikigo gitwara abagenzi Mapasa car Transit cyemerewe n’igihugu cy’u Burundi gutwara abarundi bajya muri DRC kuva Kanama 2022 banyuraga ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi ariko ubu wongeye gufungwa, bituma hakoreshwa umupaka wa kavinvira uhuza u Burundi na Congo ariko umuhanda ukaba ari mubi cyane ndetse urimo n’amazi ari yo mpamvu bahitamo guhenwa ariko bakanyura mu Rwanda ahari umuhanda mwiza n’ubwo urugendo ruhita rwuba rurerure.
N’ubwo u Rwanda rushinjwa n’ibihugu bituranye kugira uruhare mu kubihungabanyiriza umutekano, u Rwanda rugira uruhare mu kubifasha mu buhahirane; ibi bikaba bijyana n’uko ibicuruzwa byinshi mu mujyi wa Goma byose binyuzwa mu Rwanda bivuye mu gihugu cya Uganda, Kenya na Tanzania, ndetse n’ibiva mu gihugu cy’u Burundi bishaka kwinjira mu mujyi wa Goma bigomba kunyura mu Rwanda.
Uretse kuba u Rwanda ruhuza abashaka kuva I Goma bajya I Bujumbura, abanyecongo batuye Uvira bashaka kujya mu mujyi wa Bukavu nabo bisaba ko banyura mu Rwanda mu Karere ka Rusizi, ndetse hakaba harashyizweho imodoka zitwara abagenzi zizwi zitambuka umunota ku wundi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Igisubizo cy’Uburundi na Congo kiroroshye, twese iyo imipaka ifunze Turababara, Ariko icyabihima n’uko kugira ngo birangire n’uko imipaka yafungirwa rimwe, mukareba ko ababo ataribo basakuza mbere, byigeze kubaho u Rwanda rwigeze gufunga ukwezi1 Ariko Abaturage ba Goma nibo bashakurije Leta yabo, ngo ishyikirane n’Urwanda bafungure
Batuje tugaturana,barakya Bujumbura gukoriki bagumye murwanda ko ntawubifura inabi