Imihanda mishya ya kaburimbo ifite urumuri yirukanye abajura mu mujyi wa Musanze

Abenshi mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, baremeza ko kongera imihanda ya kaburimbo ndetse ifite urumuri, byabarinze byinshi birimo abajura bajyaga babafatira mu nzira bumaze kugoroba bakabambura ibyabo.

Abaturage barishimira imihanda ya kaburimbo
Abaturage barishimira imihanda ya kaburimbo

Abo baturage bavuga ko mbere y’uko Akarere kubaka imihanda hirya no hino mu ma karitsiye agize umujyi wa Musanze, ngo baruhutse urugomo bajyaga bakorerwa n’insoresore zibambura telefoni, amafaranga n’ibindi, kubera imihanda mibi kandi itagira urumuri.

Ni nyuma y’uko muri uyu mwaka, Akarere ka Musanze kubatse imihanda ya kaburimbo ireshya na Kilometero 6 na metero 400 muri uwo mujyi no mu nkengero zawo, inashyirwaho amatara manini ayimurikira, aho abaturage bemeza ko ayo matara abaha umutekano bari barabuze mu myaka ishize.

Imihanda inyuranye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo
Imihanda inyuranye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo

Ndayambaje JMV, umwe muri abo baturage ati “Iyi mihanda ya kaburimbo, icyo itumariye n’uko yaciye abajura mu muhanda badufataga ku gakanu bakatwambura, urabona ko aya matara arara yaka, ariko mbere byamaraga kugera saa kumi n’ebyiri umuntu akagenda afite ubwoba aho abajura bazaga bakagutera kaci bakakwambura byose”.

Arongera ati “Iyi mihanda bashyizemo kaburimbo n’aya matara amurika, umuntu akaba ameze nk’ugenda ku manywa, yaduhaye umutekano usesuye rwose ntawe ugitaha ahangayitse. Gusa hari utundi duce tutarakorwa iyo ruguru mu byaro, na ho bahadukoreye byadufasha kuko ni ho ibisambo byimukiye”.

Ibyo byishimo arabihurizaho n’uwitwa Hakizimana Jean Damascène ugira ati “Mbere y’uko uyu muhanda ukorwa kuwunyuramo byari ikibazo, byari ibinogo gusa, icya kabiri nta matara twari dufite kuri uyu muhanda, ntako tutari twaragize tuyasaba ariko aho bayaduhereye ni uburyohe”.

Bavuga ko amafaranga bakoreraga ku munsi yiyongereye
Bavuga ko amafaranga bakoreraga ku munsi yiyongereye

Arongera ati “Nta muntu watinyukaga kunyura muri uyu muhanda ari umwe, amabandi yose y’umujyi yarazamukaga akaza kuhategera abantu, cyane cyane abagore bakamburwa amasakoshi, amatelefoni, ariko aho hakorewe hagashyirwa amatara ibintu ni amahoro, umujura iyo aje kukwambura aturuka imbere wamubonye”.

Ntaganda Théoneste ati “Ak’abajura kamaze gushoboka pe! N’ubigerageje arafatwa kuko aya matara uburyo atumurikira, murabobona namwe wagira ngo ni ku manywa y’ihangu, kandi n’imigenderanire yarushijeho kugenda neza. Ubuhahirane mu mujyi buroroha ndetse n’akavumbi kabaye amateka, ibyiza by’iyi mihanda ntiwabivuga ngo ubirangize, ni byinshi cyane”.

Hirya no hino no mu ma karitsiye hamaze gushyirwa imihanda ya kaburimbo
Hirya no hino no mu ma karitsiye hamaze gushyirwa imihanda ya kaburimbo

Uretse icyo kibazo iyo mihanda yakemuye cy’urumuri, abakoresha iyo mihanda umunsi ku wundi, cyane cyane abanyonzi n’abamotari, baremeza ko byarushijeho kunoza akazi kabo aho n’amafaranga bakoreraga atandukanye na yo babona nyuma y’uko imihanda yubatswe igashyirwamo kaburimbo.

Habumuremyi Céléstin ukora akazi ko gutwara abantu yifashishije igare, ati “Iyi mihanda iratworohereza cyane, kunyuza igare mu bitaka ntibyari byoroshye n’ibinogo ndetse n’ivumbi. Turashimira Leta yashyizemo kaburimbo, ku munsi nakoreraga amafaranga atarenze 2000, ariko ubu nkorera 4000, hari n’ubwo ntahanye ibihumbi bitanu”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko kubaka iyo mihanda bikomeje kuzamura iterambere ry’akarere, aho byorohereje ubukerarugendo, binarushaho gushyira igishushanyo mbonera cy’umujyi mu ngiro, nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ibilometero bitandatu n’ibice bine by’imihanda ya kaburimbi byubatswe mu myaka hafi ibiri ishize, byahinduye ibintu byinshi cyane, birimo ukoroshya imigendekere n’imihahiranire hagati mu ma karitsiye, no kongera uburyo tugomba gushyira mu ngiro igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze”.

Arongera ati “Iyo mihanda ituma n’abaturage bagira icyizere cy’uko ibyo bakora birushaho kugira agaciro, hari byinshi tuyitezeho cyane cyane guteza imbere abashoramari na ba mukerarugendo. Nk’umujyi ubereye ba mukerarugendo bashobora kugenda amasaha 24, murabona ko imihanda yose yakozwe yagiye ishyirwaho amatara, ku buryo ugenda mu mujyi wa Musanze, bimuha umutekano ku buryo yawugendamo amasaha 24/24”.

Abo baturage baravuga ko n’ubwo byatangiye hari ibibazo by’ingurane ku hubatswe iyo mihanda, ubu ngo byamaze gukemuka, ndetse ngo hari n’abashatse kwimurwa kubera ko begereye umuhanda cyane, basaba ko icyo kibazo cyo kuba begereye imihanda kitababangamiye, hafatwa icyemezo cyo kubareka bakomeza gutura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka