Imihanda irimo uwa Sonatubes-Gahanga yose izaba yaruzuye mbere ya CHOGM - MININFRA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Patricie Uwase, yatangaje ko imihanda icyenda irimo n’uwa Sonatubes-Gahanga (Kicukiro), izaba yarangije gukorwa mbere y’Inama ikomeye ya CHOGM, izabera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Imihanda izifashishwa yose izaba yaruzuye
Imihanda izifashishwa yose izaba yaruzuye

CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), ni Inama mpuzamahanga iba buri myaka ibiri ikaba ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54, byahoze bikoronijwe n’u Bwongereza hamwe n’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Mu kiganiro Eng Uwase yatanze kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022, ari kumwe na Mugisha Gisha Frank, uyobora Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bagaragaje ishusho y’u Rwanda mu gihe cy’iriya nama ndetse n’inyungu rwiteze kuzabonamo.

Eng Uwase avuga ko mu bikorwa remezo bimaze gutegurwa hari Ikibuga cy’Indege cya Kanombe, kuri ubu ngo gishobora kwakira indege 50 zifite aho zishobora guparika zose icyarimwe.

Eng Uwase avuga ko imihanda mishya muri Kigali ifite uburebure burenga ibilometero 12 yamaze gukorwa, ndetse n’indi icyenda harimo n’uva kuri Sonatubes ugera ku mugezi w’Akagera (unyuze i Gahanga) irimo kwagurwa.

Agira ati “Imihanda umunani ireshya n’ibirometero birenga 12 ubu yarangije gukorwa, ariko hari n’indi icyenda minini irimo uwa Sonatubes-Gahanga ubu ugeze kuri 96% wuzura, hari n’indi igeze kuri 70% mu gukorwa, yose ikazaba yuzuye mbere y’uko Inama ya CHOGM itangira”.

Umunyamabanga wa Leta avuga ko umuhanda wa Sonatubes-Gahanga ari umwihariko kuko ufite amahuriro anyura munsi no hejuru ugeze muri Kicukiro-Centre, aho uwifuza kujya mu cyerekezo runaka hari uburyo azajya yinjiramo ahageze.

Eng Uwase agira ati “Uwo muhanda uzaba ukoresheje ikoranabuhanga rigezweho, tuzafatanya na Polisi kugira ngo tuyobore Abanyarwanda muri iyi mihanda yaguwe, ibashe kugira akamaro”.

Mu mwaka wa 2020 ubwo u Rwanda rwatangiraga kwitegura CHOGM, Guverinoma yari yateguye amafaranga angana na miliyari 10 na miliyoni 500, ariko Eng Uwase avuga ko kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyari enye zirenga z’Amafaranga y’u Rwanda.

Gisha Frank wo muri PSF, we yakomeje asobanura ko amahoteli asaga 128 hirya no hino mu gihugu yamaze gutegura ibyumba birenga ibihumbi umunani byagenewe abanyacyubahiro, bazitabira Inama ya CHOGM babarirwa hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi bitandatu.

Gisha avuga ko uretse kwitegura Inama ya CHOGM, hari n’izindi nama zizaba mbere yayo zirimo imikino ya Basket Nyafurika BAL iteganyijwe muri uku kwezi kwa Gicurasi, Inama mpuzamahanga y’Ibigo bikora Itumanaho, ndetse n’izindi zizaba nyuma yaho.

Urugaga rw’abikorera ruvuga ko rukomeje amahugurwa ahabwa abashinzwe za serivisi zitandukanye, rufatanyije n’abantu bategurira amafunguro abakuru b’ibihugu, ababayobora n’abandi babaha serivisi zitandukanye.

Indi mijyi y’u Rwanda hafi ya yose na yo irimo gutegurwa kuzunganira Umujyi wa Kigali mu kwakira abashyitsi bazamara icyumweru mu Rwanda, cyane cyane Musanze, Rubavu, Muhanga, Nyanza, Huye, Rwamagana, Nyagatare na Rusizi,.

Ahantu nyaburanga hazunganira Pariki z’u Rwanda harimo ubusitani bwa Nyandungu, Kigali Golf y’i Nyarutarama, Stade ya Cricket i Gahanga, Kigali Car Free Zone, za Stade, inyubako ya Intare Arena n’ahandi hose abashyitsi bashobora gusura no kwidagadurira bakahasiga amafaranga.

Mu bikirimo imbogamizi Urugaga rw’Abikorera ruvuga ko rugikeneye kuvugurura, hari ibijyanye n’amahugurwa ataragera ku bakozi bose cyane cyane abo mu mahoteli.

Abayobozi batandukanye barimo Eng Uwase bavuga ko uruhare rw’abaturage muri CHOGM, ari urwo kuvugurura no gusukura inzu n’ibipangu byabo, gusiga amarangi, kwirinda umubyigano w’abantu n’ibinyabiziga mu mihanda, hamwe no gufasha abana kuguma mu ngo babarinda kuzerera ku mihanda.

Inyungu u Rwanda ruzakura kuri CHOGM

Urugaga PSF ruvuga ko mu nyungu u Rwanda ruzabonera ku nama ya CHOGM, hari ukuba ibikorerwa mu Rwanda bizaba bibonye abakiriya benshi bazaherekeza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma birenga 50 byo hirya no hino ku Isi.

Hari amasezerano menshi aganisha ku ishoramari azashyirwaho imikono uko abantu bazajya bahura baganira, hari na ba mukerarugendo b’impande zose z’Isi bazamenya u Rwanda bitewe n’uko Ibitangazamakuru mpuzamahanga hafi ya byose bizaba byerekeje ‘cameras’ zabyo ku Rwanda.

Igikomeye kurusha ibindi ni uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azayobora Umuryango Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, nk’uko byatangajwe na Eng Uwase.

Ifoto y'igishushanyo mbonera igaragaza uko umuhanda ugerekeranye wa Kicukiro Centre uzaba umeze niwuzura
Ifoto y’igishushanyo mbonera igaragaza uko umuhanda ugerekeranye wa Kicukiro Centre uzaba umeze niwuzura

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibikorwa remezo nongenzi kuko bituzanira ubutunzi mugihugu.
Igitekerezo canje nukongera ikorana buhanga mugucunga ururya nuruza kuko iyo mihanda izocamwo abantu beshi nibinyabiziga vyishi.

Nkunzimana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

ni byiza cyane iburyo umubyeyi acu akomeje kutwitaho

nshimyimana gilbert yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka