Imihanda, amazi n’amashanyarazi ni bimwe mu byo abaturage basabye mu Cyumweru cy’Umujyanama

Mu rugendo rw’Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Bugesera cyatangirijwe mu Murenge wa Mayange tariki 22 Gashyantare kigasorezwa mu Murenge wa Nyamata tariki 28 Gashyantare 2025, Abajyanama ku rwego rw’Akarere basuye abaturage mu mirenge yose, baganira na bo, bakira ibitekerezo byabo, ndetse ahari ibibazo bafatanya kubikemura.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yagize ati “Ibibazo twagiye twakira byari mu bice bibiri. Hari ibirebana n’ibikorwa remezo, aho abaturage basabaga imihanda, amazi, amashanyarazi, isoko ritwikiriye, n’ibindi. Ibyinshi twarabyakiriye, ariko tubasezeranya ko tuzakora ubuvugizi kugira ngo ubwo tuzaba turimo gukora igenamigambi rya gahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha, turebe ibizashoboka ko byajyamo cyane cyane hagendewe no ku ngengo y’imari izaba yabonetse. Ariko n’ibitazakunda muri uyu mwaka tukareba ko twabishyira mu mwaka ukurikiyeho, ku buryo nibura iki gihe dufite cya gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere igice cya kabiri (NST2) izarangira muri 2029 nibura ibyo bikorwa remezo bikenewe tuzaba twabikemuye.”

Mu bindi bibazo Abajyanama babonye ni ibyerekeranye no guhabwa serivisi, ibyinshi bakaba barahitaga babikemurira aho, nk’uko Munyazikwiye akomeza abisobanura, ati “Hari nk’ababaga batarabasha kubarurwa, abadafite za mituweli bibuze mu bitabo, abafite ibibazo by’amakimbirane, ibirebana n’imbibi z’ubutaka, n’ibindi. Ibyo byose twarabyakiriye tukabikemurira aho ngaho mu nteko z’abaturage, kuko twabaga turi kumwe n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage babizi na bo bakadufasha kubikemura.”

Abajyanama basabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyane cyane ku Kagari, ku Murenge no ku Mudugudu ko ikibazo cyajya gikemuka uko kije, kandi bakarushaho guha serivisi inoze umuturage, birinda kumusiragiza.

Mu gusoza icyumweru cy’umujyanama kandi, Abajyanama ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, bagabiye abaturage batandatu inka esheshatu zihaka. Abagabiwe ni abagore bayoboye ingo kugira ngo izo nka zibafashe mu iterambere ry’ingo zabo.

Abajyanama bagabiye abagore batandatu bayoboye ingo, babaha inka esheshatu zihaka, babasaba kuzitaho neza kugira ngo zizabagirire akamaro
Abajyanama bagabiye abagore batandatu bayoboye ingo, babaha inka esheshatu zihaka, babasaba kuzitaho neza kugira ngo zizabagirire akamaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka