Imibiri 1,213 ni yo imaze kuboneka mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi

Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Bamaze igihe bari mu bikorwa byo gushakisha imibiri
Bamaze igihe bari mu bikorwa byo gushakisha imibiri

Utamuriza Vestine uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside cyatangiye kuva tariki ya 23 Werurwe 2023 kugera tariki 12 Gicurasi 2023 cyari gikomeje hakaba hari hamaze kuboneka imibiri 1,213.

Iyi mibiri yabonetse muri iyi sambu ya Paruwasi ubwo abaturage bakora mu mushinga CDAT (Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation Project) wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira, bahingaga bakora amaterasi y’indinganire bakabona imibiri bagahita batanga amakuru.

Utamuriza avuga ko bibabaje kuba hari abagihisha amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Ni agahinda gakomeye ku barokotse Jenoside, kuba hari abantu bahawe imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside kandi tukaba turi muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda hakaba hari abakinangira imitima yo gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside”.

Utamuriza avuga ko ibi bikorwa byo gushaka iyi mibiri bizakomeza gukorwa kugeza iyi sambu yose irangiye kugira ngo babe bizeye neza ko nta mubiri barimo bahinga hejuru udashyinguwe mu cyubahiro.

Biteganyijwe ko imibiri yabonetse izashyingurwa mu rwibutso rwa Mibilizi tariki ya 27 Gicurasi 2023 bikazabanzirizwa n’ijoro ry’ikiriyo tarikiki ya 26 Gicurasi 2023.

Uru rwibutso rwa Mibilizi ruzashyingurwamo iyi mibiri yabonetse muri iyi sambu ya Paruwasi rusanzwe rushyinguwemo imibiri 13,082 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amahoro muvandi, amatariki yo kwibuka no gushyingura yimuriwe tariki ya 03 Kamena 2023.

Mwabaza neza mukabikosora.

Naho byo guhisha amakuru no kwinangira biteye impungenge.

Leon yanditse ku itariki ya: 14-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka