Imibare y’icyaha cy’ubuhemu yariyongereye – RIB

Kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2021, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranye umwarimu akaba ari n’Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri rimwe mu mashuri yo muri Kigali, akaba akurikiranyweho icyaha cy’Ubuhemu.

Icyo cyaha yagikoze ku itariki 07 Kamena 2021 ubwo yakaga umunyeshuli w’imyaka 19 wo mu kigo akoramo, umukufi wa zahabu (Gold Necklace) ufite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1,500,000 kuko bitari byemewe kuwambara mu kigo cy’ishuri, akamubwira ko azawumuha batashye amasomo arangiye.

Igihe cyo gutaha cyarageze, umwarimu abwira umwana ko umukufi we wibwe, ibyo byabereye aho iryo shuri riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Nyagahinga, Umudugudu wa Kigarama.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ayo makuru agira ati “Ikirego twaracyakiriye, kirimo gukorwaho iperereza”.

Icyaha cy’ubuhemu mu Rwanda gihagaze gute?

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cy’ubuhemu, isaba abantu gukomeza kwirinda icyo cyaha kuko gihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 176 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Icyaha cy’ubuhemu) Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 Frw).

RIB igaragaza ko hari ubwiyongere mu mibare y’ibyaha n’amadosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha, ku gipimo cya 118.57% kuva mu mwaka wa 2018-2019 kugeza muri Kamena 2021.

Ahenshi bikunze kugaragara ni aho abatwara za moto barazipatanye, cyangwa batanga verisema, mu gihe runaka bakabeshya ba nyirazo ko bazibibye, abaragizwa amatungo bakayagurisha, abacururiza abandi bagatwara amafaranga y’abo bakorera, abahagarariye ibimina, abahagarariye amakoperative bakoresha amafaranga nk’aho ari ayabo, ababa barinze umutungo w’abandi bakawitwarira cyangwa bakawugurisha.

Imibare itangazwa na RIB y’ibyaha n’amadosiye ku cyaha cy’ubuhemu mu myaka itatu iheruka, igaragaza ko ibyaha byakozwe kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Kamena 2019, byari 1,346 na ho amadosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ni 1,139 mu gihe kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2020 ibyaha byabaye 2,058 na ho amadosiye aba 1,762.

Kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, ibyaha by’ubuhemu byabonetse ni 2,942 na ho amadosiye aba 2,486.

Me Nkundabarashi Moïse, umwe mu bavoka bakurikirana zimwe muri izo manza avuga ko ibijyanye n’uruherekane rw’amafaranga, ari ngombwa ko umuntu wese cyane cyane abacuruzi bakwirinda kugendera ku kizere gusa, kuko ngo iyo bigeze mu inkiko haba hakenewe ibimenyetso byemeza ko amafaranga yaratanzwe.

Me Nkundabarashi agirira abantu inama ko iyo amafaranga ari hejuru y’ibihumbi mirongo itanu y’Amafaranga y’uRwanda (50.000), ugomba kugira ikigaragaza ko wayatanze, yaba mu butumwa bugufi cyangwa mu nyandiko-mvugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka