Imibare y’abana b’imfubyi n’abatabwa n’ababyeyi irarushaho kwiyongera- SOS

Perezida w’Umuryango SOS ku rwego rw’isi, Siddhartha Kaul, asanga imbere hazaza hasaba Leta gufatanya n’abaturage guha umwihariko uburere bw’abana.

SOS yijihije isabukuru y'imyaka 40 imaze mu Rwanda
SOS yijihije isabukuru y’imyaka 40 imaze mu Rwanda

Siddhartha yari yaje kwifatanya na SOS-Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 uwo muryango amaze urerera u Rwanda impfubyi n’abandi bana batawe n’ababyeyi.

Iyi sabukuru yizihijwe kuwa kabiri tariki 23 Nzeri 2019, yanitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Solina Nyirahabimana.

Kuva mu 1979 kugeza ubu, SOS-Rwanda ivuga ko imaze kurera impfubyi n’abandi bana batereranywe barenga ibihumbi 17,800, ariko ko umubare w’abakeneye kurererwa mu bigo nka yo urushaho kwiyongera.

Umuyobozi mukuru wa SOS ku isi, avuga ko atari mu Rwanda honyine imibare y’impfubyi n’abana batabwa irimo kurushaho kuzamuka, akaba asaba Leta z’ibihugu gufata ingamba zikomeye zituma abana batava mu miryango.

Siddhartha Kaul wa SOS asaba Leta y'u Rwanda gushyira imbaraga mu burere bw'abana
Siddhartha Kaul wa SOS asaba Leta y’u Rwanda gushyira imbaraga mu burere bw’abana

Siddhartha agira ati "Igihe kirageze kandi ni byiza ko guverinoma y’u Rwanda ifite Minisitiri ukiri muto ushinzwe uburinganire n’umuryango, mugomba kurera abana banyu.

Tuzatanga ubufasha, ariko natwe dukeneye kugaragariza abafatanyabikorwa bacu ko abaturage b’ibihugu ndetse na Leta barimo kudufasha.

Nizeye ko Leta y’u Rwanda izabikora, kubera ko umubare w’abana bakeneye gutabarwa ukomeje kuzamuka cyane bikabije, abana miliyoni 200 ku isi yose bakeneye ubufasha".

Ibarura ry’abaturage riheruka muri 2012, rigaragaza ko mu mihanda ndetse no mu bigo ngororamuco, hari abana bangana na 2,882.

Inzego zishinzwe abagore mu gihugu na zo zikomeza zivuga ko buri mwaka hari abana b’abakobwa barenga ibihumbi 17 baterwa inda z’imburagihe. Abenshi mu bavuka kuri aba bana bakaba barimo kurerwa na ba nyirakuru.

Byose ngo ni ingaruka zo kudatanga uburere n’uburezi ku bana, nk’uko umwe mu babyeyi barereye muri SOS abisobanura.

Agira ati "Umwana akeneye ko umubyeyi amuba hafi cyane, none kubera iterambere n’imibereho igoye, abana basigaye ari ab’umukozi wo mu rugo, yewe biragoye iby’iki gihe!"

Akomeza avuga ko benshi mu bana bahoze mu bigo birera impfubyi bakaba kuri ubu barererwa mu miryango, bagiye bayivamo bagasubira mu mihanda bitewe no kugirwa abacakara cyangwa kwicishwa inzara.

Minisitiri Solina Nyarahabimana avuga ko gukurikirana no kubahiriza uburenganzira bw’umwana bitazakorwa na Leta gusa, akaba asaba ndetse yizeza gufatanya n’imiryango itari iya Leta nka SOS n’amadini cyangwa n’amatorero.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Solina Nyirahabimana
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Solina Nyirahabimana

Ati “Mu izina rya guverinoma y’u Rwanda, tubijeje ubufatanye bwose kandi tuzakomeza koko gufatanya namwe".

Umubyeyi witwa Uwihoreye Claire warezwe na SOS kuva mu mwaka wa 1982, kuri ubu nawe amaze kurera abana batatu batari abe kugira ngo yiture Imana, Leta na SOS urukundo yagiriwe.

Uwihoreye agira ati “SOS yantoraguye ababyeyi bantaye, ariko iyo itabikora nanjye nari gukura nkisanga mu muhanda bigatuma ntagira urukundo".

Umuryango SOS uvuga ko uzakomeza gukurikirana imibereho y’abana wareze bajyanywe mu miryango, kugira ngo batagira ibyo babura bagasubira mu muhanda aho wabakuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka