Imbuto Foundation yizihije imyaka 15 y’Inkubito z’Icyeza

Ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, Umuryango Imbuto Foundation wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ufasha abana b’abakobwa ari bo Inkubito z’Icyeza, kwigirira icyize, bakiga bagatsinda kugira ngo bazagire ejo heza.

Ubwo Madame Jeannette Kagame yahembaga Inkubito z'Icyeza
Ubwo Madame Jeannette Kagame yahembaga Inkubito z’Icyeza

Kwita kuri abo bana ni uko kera batahabwaga umwanya nka basaza babo ngo berekane icyo bashoboye, ari yo mpamvu Imbuto Foundation yakoze ubukangurambaga bwo kubakundisha ishuri, bakiga siyansi bityo abatsinda mu byiciro bitandukanye by’amashuri bagahembwa.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Madame Jeannette Kagame ari na we washinze umuryango Imbuto Foundation, yakeje abakobwa bashya binjiye mu Nkubito z’Icyeza kuri iyo sabukuru.

Yagize ati “Dukeje abakobwa 25 twakiriye mu muryango w’Inkubito z’Icyeza! Ibyiza bakuru banyu bagezeho muri iyi myaka 15, biduteye ishema n’umunezero kuri uyu munsi twizihiza urugendo rw’imyaka 15 yo guteza imbere uburezi bw’umukobwa”.

Kwizihiza iyo sabukuru byaranzwe n’ikiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, hakaba hagaragajwe urugendo rw’ubwo bukangurambaga muri iyo myaka 15, ibyagezweho, cyane ko hibandwaga ku bana b’abakobwa bakomoka mu miryango itifashije bagafashwa kwiga bahabwa ibikenerwa kugira ngo badasigara inyuma.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Géraldine, yagarutse kuri ubwo bukangurambaga ndetse n’icyo bwagezeho.

Ati “Dutangira ubu bukangurambaga, icyerekezo twahawe kwari ugutekereza kuri buri mwana wese, kugera ku bana bose 100% tukamenya ko bari mu ishuri, bakarigumamo kandi bagatsinda ari indashyikirwa. Ibi byarebaga abana bose ariko by’umwihariko umwana w’umukobwa kubera imbogamizi zamuzitiraga”.

Umutesi Géraldine, Umuyobozi mukuru wungirije w'Umuryango Imbuto Foundation
Umutesi Géraldine, Umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango Imbuto Foundation

Ati “Muri uko gushakisha icyaha imbaraga umwana w’umukobwa, nibwo hatekerejwe guha ishimwe abatsinze neza amashuri abanza n’ayisumbuye. Kuri ubu abakobwa bagera ku 5,088 ni bo bamaze kubona iryo shimwe twita ‘Ishimwe ryo gukeza Inkubito z’Icyeza’ rya Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, rikanajyana n’amahugurwa mu ikoranabuhanga”.

Yongeyeho ko abo bose ubu bafite ihuriro ribafasha kujya mu mashuri na bo gutanga ubutumwa bw’icyizere kuri barumuna babo, agashimira Leta y’u Rwanda kuko yabafashije muri icyo gikorwa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Umwe mu Nkubito z’Icyeza wahembwe inshuro eshatu zose, Uwimbabazi Bonifride, avuga ko byamuteye imbaraga arushaho kwigirira icyizere.

Ati “Mpembwa bwa mbere nari ndangije amashuri abanza muri 2011, numva ngo nzahembwa na Imbuto Foundation n’ubwo ntari nyizi. Kuva icyo gihe byanteye imbaraga zo gukora cyane, kuko ari nabwo niswe Inkubo y’Icyeza, bityo bituma niga cyane kugira ngo ntazatakaza iryo shema, ari byo byamviriyemo no kuba uwa mbere no mu gusoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye”.

Ati “Icyo gihe nabwo narahembwe, nibwo niyemeje noneho kujya niga nihaye intego y’amanota ngomba kugeraho. Nahisemo rero kwiga siyansi kuko numvaga nshaka kuba umuganga (Dr), icyo cyizere niremyemo, inama bampaga no gukora cyane ni byo byatumye ndangiza umwaka wa gatandatu ndi uwa mbere, icyo gihe igihembo nagihawe na Madame Jeannette Kagame, ndishima”.

Uwimbabazi avuga ko arangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, Imbuto Foundation anashimira cyane, yamufashe mu bo igomba kwishyurira, ari byo byatumye yiga neza kuko nta mbogamizi z’ibikenerwa yari agifite.

Inkubito z'Icyeza zishimira ubufasha zihabwa na Imbuto Foundation
Inkubito z’Icyeza zishimira ubufasha zihabwa na Imbuto Foundation

Umutesi avuga ko muri ubwo bukangurambaga bagiye babona imbogamizi abana b’abakobwa bagihura na zo zirimo gukora imirimo myinshi bavuye ku ishuri ku biga bataha, abo mu miryango ihoramo amakimbirane kuko yashinzwe nta kwitegura, ubukene, bikadindiza umwana mu myigire.

Aho ngo ni ho haturutse igitekerezo cyo gufasha abana b’abahanga ariko badafite ubushobozi bwo kubona ibikenerwa ngo bige neza.

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) kivuga ko umubare w’abana b’abakobwa mu mashuri wagiye uzamuka. Nko muri 2008 abakobwa bakoze ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza bari 40% ariko ubu bageze kuri 55% naho abahungu ni 45%, abakobwa bakomereza mu kwiga za siyanzi ubu bari hagati ya 53% na 55%, ubukangurambaga bwa Imbuto Foundation ngo bukaba bwarabigizemo uruhare runini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashaka kubavugisha

Francois yanditse ku itariki ya: 3-10-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza, igitekerezo cyanjye nuko natwe abakobwa tugomba kumva ko dushoboye knd dusobanutse kuko aho umwana wumuhungo yagera natwe birashoboka byose biva kucyizere gukora cyane no kwihesha agaciro tugomba kureka kwitinya knd tukaba intumwa za bagenzi bacu aho turi hose.

M.mucyo Violette yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka