Imbuto Foundation yatangije umushinga wo kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko
Umuryango Imbuto Foundation watangije mu Karere ka Burera umushinga ugamije gusobanurira abana ubuzima bw’imyororokere, kugira ngo bibafashe kumenya imihindagurikire y’umubiri, ibintu byitezweho kuzagabanya umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe.
Isabelle Kalisa, Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu muryango Imbuto Foundation avuga ko uyu mushinga ugiye kumara imyaka itatu ushyirwa mu bikorwa babinyujije mu biganiro bihuza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24.
Yagize ati: “Ni umushinga uzakorerwa mu mashuri. Abarimu bahuguwe bazajya bafasha kwigisha abana muri clubs, abatari mu mashuri bahabwe ibiganiro n’abafashamyumvire b’urungano. Ku bigo nderabuzima ho hazaba hari abaganga bahura kenshi n’urubyiruko baruganirize ku buzima bw’imyororokere. Ikigamijwe ni ugutegura abana hakiri kare, bagire amakuru ahagije y’ukuri y’imyitwarire ikwiye, bibahe icyerekezo cyo kwifatira icyemezo; bizabarinda gutungurwa na bya bishuko bituma baterwa inda imburagihe”.
Mu biganiro byahuje Umuryango Imbuto Foundation, abarezi mu bigo by’amashuri n’abakora mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Burera ku wa gatanu tariki 24 Mutarama 2020, hagaragajwe ko ababyeyi benshi badashyira umwete mu gusobanurira abana babo mu buryo bweruye ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, n’igihe bageze mu mashuri abarezi bakabibigisha mu buryo busanzwe. Ibi ni na byo bituma abana bajya kwishakishiriza ayo makuru ku bo babonye, bakayahabwa atuzuye cyangwa ari ibinyoma.
Ibyiciro by’ababyeyi, abarezi mu bigo by’amashuri, n’abaganga mu bigo nderabuzima basabwe gufata iya mbere mu kwigisha aba bana kuko mu gihe bateguwe hakiri kare bakisobanukirwa byimbitse bibabera ishingiro ry’ubuzima bwabo.
Buregeya Paul uyobora ishuri ryisumbuye rya Kinoni yagize ati: “Byajyaga bidutera ipfunwe kwerura ngo twigishe abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, tukirwanaho tuvuga igitsina cy’umugabo cyangwa umugore mu gisa n’amarenga, noneho ya makuru akenewe akagera ku mwana mu buryo budafututse. Ubwo tumaze kubona ko ari ikibazo gikomeye kandi kitureba, tugiye gushyiraho akacu, tubigishe byimbitse uko bakwiye kumenya imihindagurikire y’ubuzima bwabo, n’uko bakwirinda mu gihe hari uje ashaka kubashuka”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yasabye abantu bigisha ubuzima bw’imyororokere gufata iya mbere mu kuganiriza abana byimbitse kugira ngo habeho gukiza ubuzima no kuburinda abafite imigambi yo kubwangiza”.
Uyu mushinga utangirijwe mu Karere ka Burera nyuma y’Akarere Nyagatare. Hombi hagaragayemo umubare munini w’abangavu bugarijwe n’ingaruka zo guterwa inda imburagihe. Mu Ntara y’Amajyaruguru umwaka ushize wa 2019 abana b’abakobwa barenga 1600 batewe inda. Muri aba abo mu Karere ka Burera bamenyekanye ni 83.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|