Imbuto Foundation yatangije amahugurwa yo kongerera ubushobozi urubyiruko
Umuryango Imbuto Foundation ku wa 07 Kamena 2016 watangije gahunda y’amahugurwa agamije kongerera ubushobozi urubyiruko.

Ayo mahugurwa azibanda ku ngingo zitandukanye zirimo kuganiriza urubyiruko ku miyoborere n’iterambere. Ari kandi muri gahunda yo gutoza urubyiruko uwo muryango usanzwe ukora mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2007, hagamijwe gutinyura urubyiruko, kurwigisha no kurwongerera ubushobozi.
Ayo mahugurwa azahabwa urubyiruko rubarirwa muri 650. Ari gutangwa mu byiciro ku bufatanye n’umuryango ‘Resonate’ usanzwe uhugura abagore mu bijyanye no kwiteza imbere kugira ngo babe umusemburo w’impinduka mu miryango yabo.
Icyiciro cya mbere cy’ayo mahugurwa cyahurije hamwe urubyiruko rugera ku 180. Rwasobanuriwe ibigize imiyoborere myiza n’indangagaciro zikwiye kuranga umuntu ufite icyerekezo kizima.

Buri wese mu bitabiriye ibyo biganiro asangiza bagenzi be indangagaciro ze akanasobanura impamvu yumva zikwiye kumuranga yifashishije ingero z’ibikorwa yagiye akora mu rwego rwo kuzisigasira.
Zimwe mu ndangagaciro bagiye basangizana zagarukaga ku kamaro ko kubaka umuryango ufite ubushobozi, gufasha abandi guhangana n’ingorane bahura na zo ndetse no guteza imbere ibiganiro bigamije amahoro.

Umuryango Imbuto Foundation urizihiza isabukuru y’imyaka 15 muri uyu mwaka. Mu gihe umaze, wagiye ukora ibikorwa bigamije guteza imbere imiryango ikennye binyuze mu burezi, ubuvuzi n’izindi gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Buri mwaka uwo muryango utegura ihuriro ry’urubyiruko riganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo iz’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ubukangurambaga, guhanga imirimo, kwigira ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

Uyu mwaka urubyiruko rwagiye ruhurizwa mu mahugurwa yo kurwongerera ubushobozi, hibandwa ku rubyiruko ruri mu myuga itandukanye n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza bari hagati y’imyaka 20 na 29 bo mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali.
Aya mahugurwa kandi agamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere, by’umwihariko abanyeshuri bakaba bahabwa amasomo yabafasha kwitegura kuzinjira mu mirimo inyuranye nyuma yo kurangiza amashuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|