Imbuto Foundation isaba AERG kwerekeza amaso ku bikenewe ku isoko ry’umurimo

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine avuga ko abagabo n’abahungu bagize umuryango AERG bakwiriye gukura amaso ku bidashoboka bakayahanga ibishoboka.

Umutoni Sandrine yaganirije abagabo n'abahungu bagize AERG
Umutoni Sandrine yaganirije abagabo n’abahungu bagize AERG

AERG ni umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubwo harimo n’abarangije amashuri vuba.

Muri bo hari abavuga ko bagikeneye kubakirwa ubuzima no gushakirwa imirimo.

Mu bishoboka Umutoni Sandrine asaba abagabo n’abahungu bo muri AERG gushingiraho bagera ku byo bashaka, harimo gushakisha bakamenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo no kunesha ihungabana.

Ati “Ugomba kuva ku byo ubona ko bidashoboka ukereza amaso ku bishoboka, ukirinda icyagusubiza inyuma".

Abagabo n'abahungu bagize AERG bari mu mahugurwa ku buryo bagomba guhindura imyumvire n'imitekerereze, babifashijwemo na Imbuto Foundation
Abagabo n’abahungu bagize AERG bari mu mahugurwa ku buryo bagomba guhindura imyumvire n’imitekerereze, babifashijwemo na Imbuto Foundation

Ibi yabiganirizaga abagabo n’abahungu 194 bagize AERG, bari kumwe n’abajyanama babo mu rugendo rwo kwiyubaka (mentors) kuri uyu wa 22 Kamena 2019.

Imbuto Foundation ikaba ikomeje gahunda yatangiye muri 2014 yitwa ’Mentorship Program’, igamije kubaka ubushobozi n’imyumvire by’urubyiruko kugira ngo rwiteze imbere.

Umutoni akomeza asaba abajyanama(mentors) b’abahungu n’abagabo bo muri AERG
kubafasha gukorera ku gihe, kubahiriza gahunda no kugera ku nzozi zabo.

Umwe mu bajyanama bakorana na Imbuto Foundation witwa Ngendahimana Pascal avuga ko ku bashaka akazi atabagira inama yo gukomeza kwandika amabaruwa agasaba gusa.

Ati “Bitewe n’uko akazi kadapfa kuboneka, n’ubwo njye inzira nanyuzemo mu kukabona ari iyo kwandika ibaruwa isaba akazi, mbagira inama yo kugira ishyaka ryo kwikorera no kutagira imirimo barobanura".

Ngendahimana avuga ko gahunda ya mentorship ifite akamaro k’isanamitima, kongerera icyizere abantu no gutanga uburyo bwo kwinjira mu muryango nyarwanda "ku muntu uvuye mu nzitane y’ubuzima".

Ku ruhande rw’abagirwa inama(mentees), Uwimpuhwe Alphonse w’imyaka 30 y’amavuko
avuga ko yakuze ari impfubyi, agakora akazi ko mu rugo yiga kugeza muri 2016.

Nyuma yo gutangira gukorera ikigo cyishyuza mu mikino y’amahirwe, kuri ubu Uwimpuhwe ngo amaze kugirwa umwe mu bayobozi muri icyo kigo, ariko ko aharanira gukora ibyo ashobora kwigengaho.

Ati "Mentor wanjye yambwiye ko ngomba kumenya ko ndimo gukorera abantu, ku bw’iyo mpamvu ngomba kugira igice cy’amafaranga nizigamira, naramwumviye, ngomba kugera ku rundi rwego".

Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madame Jeannette Kagame, nyuma yo kubaka imyumvire n’imitekerereze y’abakobwa kugeza ubwo benshi bavuyemo abayobozi kuri ubu, watangiye no kwita ku bahungu.

Umaze imyaka itatu uganiriza abahungu 194, aho wabahaye abajyanama 100 bashinzwe kubakurikirana, kandi iyi gahunda ngo irakomeje, aho biteganyijwe ko bazafata abandi nyuma y’iki cyiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka