Imbuto Foundation irasaba abakobwa gukomera ku muco wo kwiyubaha
Umushinga Imbuto Foundation wasabye abanyeshuri bitabiriye ibiganiro by’iminsi itatu byateguwe kuva tariki 25-28/11/2012, ko bagomba gukomera ku bupfura, kwiyubaha no guharanira ejo heza habo, bahereye muri iki gihe abanyeshuri bari mu biruhuko.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyeshuri barihirwa amashuri yisumbuye na Fondation Imbuto.
Itangazo rya Imbuto Foundation rivuga ko abo banyeshuri basabwa kwita ku masomo biga, kwiyubakamo ubushobozi, kwigirira icyizere mu byo bakora, ndetse no guharanira kugira ubuzima buzira umuze, kandi bakaba intangarugero kuri bagenzi babo.
Muri ibi biganiro, abanyeshuri biga bazatega amatwi ubuhamya bwa bagenzi babo bari barataye amashuri kubera impamvu zitandukanye, zirimo kubyara bakiri bato, ariko nyuma yaho baje gufashwa na gahunda ya Imbuto Foundation yiswe EEAG&YW, kongera gusubukura amasomo bateshejwe.
Ibi biganiro bitegurirwa urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bari mu biruhuko, bikorwa buri mwaka, aho muri iki gihe abanyeshuri b’abakobwa bagera kuri 415 mu 1,000 biga bafashijwe na Imbuto Foundation, bari hamwe na bagenzi babo 105 basubukuye amasomo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho ,umuryano lovely people association club irabasa kandi ubikuye kumutima ko bibashabokeye mwawukorera ubuvugizi kumutsi wo kwakira imihigo yabamwe mubayobozi bayo ko itumiye imiryango yose iharanira inyungu zurubyiruko cg abaturage muri rusange ko iba tumiye muru wo muhango ibinyujije ku imbuto foundation ihora hafi urubyiruko dushima cyane,ku itariki 11/08/2013 i saa tatu zuzuye muzaba mudufashije kwihesha agaciro,murakoze cyane...

muraho,mbifurije amahoro y,imana
banyakubahwa mbandikiye mbasaba ko kandi nanabatumira mumuhango wokwakira imihigo yabamwe mubayobozi ba LPACC
izatangira bushyashya kwigisha uribyiruko ibijyanye na cinema zijyanye n,umuco ku bwibyo muhatugereye nkabashyitsi bakuru mwaba muduhesheje agaciro nkabana biga besic education tirabasabye babyeyi muzahatugerere ni ki itariki 11/08/2013/ku ishuri rya cyahafi guhera i saa tatu muzaba mukoze cyane mutumiwe nubuyobozi bwiyo associatoin,kubindi bisobanuro cg inama mwatwandikira kuri iriya imail yohejuru,imana ikomeze ibashoboze gukomeza kubaka ubushobozi bwabanyarwanda murakoze cyane.