Imbuga nkoranyambaga zirahangayikishije ku banyeshuri biga bataha

Bishop Mugisha Mugiraneza Samuel, Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani Diyosezi ya Shyira, arasaba ko abana bose biga bacumbikirwa mu bigo, nyuma y’uko bigaragaye ko abiga bataha bahura n’ibibarangaza birimo imbuga nkoranyambaga.

Bishop Mugisha Mugiraneza Samuel, Umushumba w'Itorero ry'Abangilikani Diyosezi ya Shyira
Bishop Mugisha Mugiraneza Samuel, Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani Diyosezi ya Shyira

Yabitangarije mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi ku ncuro ya 12 abanyeshuri 76 basoje amasomo mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, muri Sonrise High School, ishuri ricungwa n’Itorero Angilikani riherereye i Musanze, kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024.

Uwo mushumba yishimiye uburyo abana batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye 2022-2023, avuga ko iyo mitsindire ikomoka ku burere abana batozwa ku ishuri, dore ko hafi ya bose biga bacumbika mu kigo.

Yavuze ko ku cyifuzo cye, Leta yakora ibishoboka byose aho bishoboka abana bose mu gihugu bakiga bacumbikirwa ku ishuri, dore ko ngo agenda abona ko abana batitwara neza mu bizamini bya Leta biganjemo abiga bataha.

Ati “Ubutumwa nshaka gutanga ntabwo bureba ababyeyi gusa burareba na Minisiteri y’uburezi, muri iyi minsi hari ibintu byinshi biri kurangaza abana birimo Social Media (imbuga nkoranyambaga), birimo za filime, ibiyobyabwenge, aba bana iyo badafite umuntu uri kumwe nabo ni ikibazo gikomeye”.

Arongera ati “Ngaba ko twakora uko dushoboye aho bishoboka abana bose tukabashyira muri za internat, kuko umwana umenya ngo yariye, yaryanye ntabwo ari kuri za televisiyo, iyo arwaye urabimenya, ariko aba bana dusiga mu rugo rimwe na rimwe ntabwo umenya ibyo yirirwamo”.

Bishop Mugisha Mugiraneza yavuze ko ibanga ryo gutsinda cyane ku bana barangije muri Sonrise High School, ari uko umubare minini muri bo bize baba mu kigo.

Ati “Byagaragaye ko mu mitsindire, umwana wiga aba mu kigo ntaho ahuriye n’uwiga ataha, kuko abo bataha bajya kuvoma amazi, bakarara mu ncuti, bakarara bareba televisiyo, ariko hano hari amasaha uryama n’amasaha ubyukira, iyo discipline turayikeneye mu bana”.

Uwo muyobozi yagarutse no ku nshingano z’ababyeyi, anenga abatita ku burere bw’abana babo, aho baba ba tereriyo.

Ati “Ndasaba ababyeyi ko bakurikirana abana babo ku kintu twita Homework, niba umwana avuye ku ishuri mubaze icyo yize niba atize mubaze impamvu, niba umwana adashobora gusubiza ibibazo byoroshye kurikirana iryo shuri kuko hari amashuri atanga amanota ariko nta bumenyi, ibyo byaba ari ukugirira nabi abana bacu aho bitwa ngo barize ariko nta bumenyi kandi umubyeyi yishyuye, umwarimu nawe yahembwe umwana agatahira aho”.

Irakoze Ezer Grâce, Umunyeshuri urangije mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo wahize abandi mu mitsindire, yavuze ko kuba bateye intambwe yo kurangiza amashuri yisumbuye, babikesha uburezi n’uburere bahawe n’ishuri.

Ati “Ikigo cyaduhaye byose, iki ni igihe cyacu cyo kugaragaza imyaka tumaze twiga, twitabwaho n’abarezi bacu, igisigaye ni ahacu ho gufasha igihugu tunakomeza amasomo kandi ubumenyi turabufite, n’ikinyabupfura twaragitojwe tuzitwara neza haba mu kazi tuzakora haba n’aho tuzakomereza amasomo”.

Mukansanga Solange, Umukozi w’Intara y’Amajyaruguru waje muri uwo muhango ahagarariye Guverineri, yibukije abanyeshuri basoje amasomo ko badakwiye kwirara, ababwira ko ari intangiriro.

Uwo muyobozi kandi yabasabye, gukomeza amasomo muri Kaminuza kugira ngo bagere ku rundi rwego rw’ubumenyi buzabafasha guteza imbere igihugu cyabo, abibutsa kubera umusemburo abo basanze babikesha uburere batojwe n’ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka