Imbuga nkoranyambaga zamaze abanyamakuru b’umwuga - Abasesenguzi

Impuguke mu gusesengura ibijyanye n’Itangazamakuru mu Rwanda zivuga ko uyu mwuga waba urimo gutakaza abawufitemo uburambe, kuko ngo bawureka bakajya gushinga imbuga nkoranyambaga zidakora kinyamwuga.

Abanyamakuru bitabiriye umunsi w'Ubwisanzure bw'Itangazamakuru
Abanyamakuru bitabiriye umunsi w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru

Ku wa 03 Gicurasi 2022 wari Umunsi mpuzamahanga wahariwe Ubwisanzure bw’Itangazamakuru, abakora muri uwo mwuga mu Rwanda bahuye basuzuma uko Itangazamakuru ririmo gukorana n’iki gihe cy’Ikoranabuhanga.

Hari Abanyamakuru benshi (n’ubwo nta mibare irakorwa) batakigaragara kuri televiziyo no mu bitangazamakuru byandika, ndetse n’abatacyumvikana kuri Radio, ku buryo hari uwakwibaza aho barigitiye akahabura.

Uwitwa Florent Ndutiye wahoze kuri Radio10 (TV10) ubu akorera icyitwa Le Canapé cyandikwa mu Gifaransa, ariko abaturage b’i Nyamagabe, Nyarugenge, cyangwa Nyagatare ubu ntawe ukimwumva.

Ndutiye yagize ati "Kubera ikoranabuhanga numvwa n’abantu bari hose ku Isi, icyabaye ni uguhinduka k’uburyo abantu banyumvagamo hano mu Rwanda".

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere Itangazamakuru mu Rwego rw’Imiyoborere mu Rwanda RGB, Jean Bosco Rushingabigwi, avuga ko hari abahoze ari abanyamakuru b’umwuga (atavuga amazina) kuri ubu bataboneka ngo bahe abaturage amakuru akenewe.

Bagiye kuri YouTube, Twitter n’ahandi

Rushingabigwi yagize ati "Hari nk’umunyamakuru wajyaga wumva kuri radio runaka yarubatse izina, hashira igihe ukamubona kuri Twitter ari influencer (uvuga rikijyana), abandi usanga bafite umuyoboro wa YouTube witwa izina rye kandi abantu bamuzi nk’umunyamakuru, kandi wa muyoboro udakurikiza ya mahame azwi y’Itangazamakuru".

Aldo Havugimana
Aldo Havugimana

Rushingabigwi afite impungenge z’ibyo abaturage bashobora kuba bakeneye kumenya batazongera kumva, kuko abari abahanga muri byo bagiye kwikorera ibindi cyangwa bakaba babikora mu buryo batari bakwiriye kubikoramo.

Umunyamakuru witwa Christophe Hitayezu wo mu kinyamakuru Nonaha, avuga ko uretse gutwarwa n’imbuga nkoranyambaga, Abanyamakuru benshi ubu baburiwe irengero muri uwo mwuga kuko bagiye gukorera inzego zitandukanye mu mirimo yitwa "Public Relations".

Imbuga nkoranyambaga kandi ngo ziratuma habaho kwangiza ireme ry’amakuru kuko asigaye atangazwa na buri wese ufite telefone, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Aldo Havugimana.

Havugimana ati "Itangazamakuru ry’Umwuga ryaba riri mu muhengeri, biteye ikibazo niba hatagize igikorwa ngo umwuga w’Itangazamakuru urindwe".

Uyu muyobozi wa ARJ avuga ko amakuru ari umutungo rusange w’abaturage ukwiye guhererekanywa nta nkomyi, hagatangwa amakuru yizewe afasha rubanda gufata ibyemezo bikwiye.

Ingabire Egidie Bibio uyobora Ishyirahamwe ry’Abagore bakora Itangazamakuru mu Rwanda (ARFEM), avuga ko Abanyamakuru bagomba gufasha Abaturage kumva neza amakuru y’urujijo yatangajwe n’imbuga nkoranyambaga.

Mu bandi bagize icyo bavuga ku bijyanye n’Itangazamakuru rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga barimo Umuvugizi w’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Thierry Murangira, usaba abanyamakuru kwirinda kumera nk’abatari bo.

Dr Murangira avuga ko imbuga nkoranyambaga ari igisubizo kuko kera uwifuzaga amakuru yagombaga kwicara agategereza ko saa moya (z’umugoroba) zigera kugira ngo ayatege amatwi kuri radio, ariko ubu amakuru amenyekana akimara kuba ako kanya.

Dr Murangira avuga ko igisigaye ari ukwigisha abantu kurwanya ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo hari "abisanzura bagasaza imigeri".

Peacemaker Mbungiramihigo
Peacemaker Mbungiramihigo

Umusesenguzi wa Politiki y’Itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Peacemaker Mbungiramihigo, yizeza ko hazashakwa ibisubizo bikwiye by’ibibazo bigaragara mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Abanyarwanda hafi 84% bafite telefone zituma babasha kumva Radio zibamenyesha amakuru, ndetse abagera kuri 64% babona amakuru binyuze kuri murandasi (Internet).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka