Imbamutima za Dr Odette Nyiramirimo wafashijwe kwiga na Marie Jeanne Noppen

Marie Jeanne Noppen yagizwe Umurinzi w’igihango tariki 29 Ukwakira 2023, mu Ihuriro rya 16 ry’abagize Unity Club Intwararumuri, mu muhango wahuriranye n’umwiherero wa kane w’abagize Unity Club-Intwararumuri, kubera ibikorwa yakoze by’indashyikirwa mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa ashinga Lycée Notre Dame d’Afrique Nyundo, ishuri rya mbere mu Rwanda ryashyiriweho abakobwa biga amasomo ya siyansi, ariko ashimirwa ubwitange yagize mu gukiza abana b’Abatutsi bahigwaga mu kigo yayoboraga, akabahungisha abambutsa imipaka.

Dr Odette Nyiramirimo
Dr Odette Nyiramirimo

Dr Odette Nyiramirimo winjiye muri Lycée Notre Dame d’Afrique mu 1968, avuga ko Marie Jeanne Noppen yaritangije mu 1967 agamije gufasha umukobwa gufungurirwa amarembo akiga Kaminuza, nk’uko abahungu bajyayo kuva mu 1963.

Agira ati "Yashinze ishuri aharanira uburinganire, nk’umuntu wize science yajyaga kuzana abarimu iwabo b’abahanga bagombaga kuza kwigisha science, yifuza ko umwana w’ukukobwa na we yiga akagira uruhare mu iterambere rw’Igihugu."

Akomeza avuga ko ubwo abatutsi bahigwaga mu mashuri, Marie Jeanne yagiye ahungisha abanyeshuri abahuza n’imiryango yabo yahungiye muri Uganda n’i Burundi.

Mu gihe cy’ibyitso hari abapadiri n’abarimu bafunzwe, yabasuraga kenshi ndetse akabagemurira akabitaho.

Yitangaho ubuhamya ku byamubayeho, Dr Nyiramirimo avuga ko yize muri Lycée Notre Dame d’Afrique rimaze umwaka ritangiye, ariko agashimishwa n’uburyo Marie Jeanne Noppon yitaga ku banyeshuri kugera n’aho abafasha kwiga amasomo.

Agira ati "Uretse kuba Umuyobozi yari umubyeyi, agafasha abanyeshuri kumva amasomo, yangaga abanebwe, ahubwo agashaka ko umwana yiga byinshi bizamufasha mu buzima bwe. Ni yo mpamvu muzabona benshi bize hano bagiye bakora mu myanya itandukanye kandi bashoboye.”

Mari Jeanne Noppen ashimwa na benshi
Mari Jeanne Noppen ashimwa na benshi

Nyiramirimo avuga ko mu 1973 yirukanywe mu ishuri aho yigaga i Nyamasheke azira kuba Umututsi, akaza kureba Marie Jeanne Noppen akamuha ishuri atitaye ku bari bamwirukanye.

Agira ati “Ndangije aha, nagiye i Nyamasheke kwiga uburezi, gusa mu 1973 birukanye mu mirimo no mu mashuri Abatutsi, nanjye aho niga baranyirukana. Ndabyibuka hari mu kwezi kwa kabiri, naratashye ndicara, ariko ngejeje mu kwezi k’Ugushyingo, naciye aha nshaka kujya i Rwaza gusaba ishuri, nageze hano ku masaha y’umugoroba, mbibwiye Marie Jeanne ahita ambwira kujya gufata imyenda nkajya mu ishuri kwiga. Yari umubyeyi w’igitangaza.”

Iyo abayobozi bazaga guhiga Abatutsi yarabahishaga

Dr Nyiramirimo avuga ko uretse we wahawe amahirwe yo gusubira mu ishuri, ngo hari n’abandi bana benshi baje kwiga kandi bitari byemewe.

Ati “Twajyaga mu ishuri tukiga, noneho abayobozi baza kugenzura ko nta bana b’Abatutsi bagarutse kwiga, yabanzaga kuza kuduhisha aho turyama, akabona kujya kubakira, bajya mu ishuri bagasanga nta mwana w’Umututsi urimo. Bagenda tukongera gusubira mu ishuri.”

Akomeza avuga ko yarangije amashuri yisumbuye afite amanota ya mbere, ariko ntashyirwe ku rutonde rw’abagomba kujya kwiga muri Kaminuza.

Ati “Naraje mubwira ko ntari ku rutonde rw’abazajya kwiga muri Kaminuza, ambwira ko yatunguwe, ariko vuba na bwangu ajya i Kigali muri Minisiteri y’Uburezi kubaza, bamubwira ko imashini yari yansimbutse banshyira ku rutonde, ndetse anzanira urupapuro ngomba kujyana. Ni we wambwiye ko nari nabaye n’uwa mbere.”

Igihembo cyagenewe Marie Jeanne Noppen
Igihembo cyagenewe Marie Jeanne Noppen

Ambasaderi Marie Claire Mukasine na we wize muri Lycée Notre Dame d’Afrique kuva mu 1974 kugera 1978, muri section Scientifique, avuga ko Marie Jeanne yakurikiranaga umunyeshuri amurinda gutsindwa.

Ati "Tumwibukiraho ko yadutoje kutirindiriza gukora umurimo, ntukirindirize gukora ikintu wagombye gukora ukarangiza, bituma twigira ku gihe. Marie Jeanne yarangwaga n’urukundo, akabera umubyeyi buri wese, kandi akagira ubwitange."

Marie Jeanne yararaga amajoro ategereje abanyeshuri baje kwiga

Amb Mukasine abisobanura agira ati "Twazaga kwiga ku Nyundo duteze ikamyo zijya kurangura inzoga ku ruganda rwa Bralirwa, twageraga ku Nyundo saa saba z’ijoro imbeho yatwishe tugasanga Marie Jeanne adutegereje ku muhanda, ndetse akaduha amafunguro n’ibidushyushya."

Yungamo ko yitangiraga abana kandi akaba umunyakuri, yangaga itoteza, mu gihe habaga ibyo kwirukana Abatutsi, yafashaga abanyeshuri kuko atarangwaga n’ivangura.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko ari ngombwa gutanga ishimwe ryagenewe Umurinzi w’igihango rigenerwa abantu b’indahemuka nka Marie Jeanne Noppen, kubera ubwitange bwabaranze ubuzima bwabo bwose.

Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana na we yitabiriye iki gikorwa
Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana na we yitabiriye iki gikorwa

Minisitiri Bizimana asobanura ko Umurinzi w’Igihango ahitamo kutaba ikigwari no kutarangwa n’urwango, akarangwa n’icyiza kandi amahitamo amugaragaza mu mibereho ye.

Ishuri rya mbere ryigisha abakobwa ryashinzwe mu Rwanda mu 1939 i Save, rigamije kwigisha abakobwa bazaba ababikira n’abandi bakora mu mirimo isanzwe bigaga imyaka 3.

Minisitiri Bizimana avuga ko Marie Jeanne Noppen, ari we washinze inshuri rya mbere ryigisha abakobwa amasomo y’ubumenyi (sciences), asaba abanyeshuri kwiga birinda ibibatandukanya ahubwo bagaharanira kongera ubumenyi no guteza imbere Igihugu cyabo.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwumvaneza Anaclet, avuga ko Marie Jeanne atemeraga ubugwari mu bana kandi n’abana b’uyu munsi bagomba kugira umuhate.

Ati "Bana bacu mugire umuhate mu byo mukora, mwirinde ibibaca intege."

Avuga ko iki gihembo cyagenewe Marie Jeanne Noppen, bitere imbaraga abayobozi b’uyu munsi zo guharanira kurangwa n’imigenzo myiza.

Musenyeri Mwumvaneza mu bakiriye igihembocya Noppen
Musenyeri Mwumvaneza mu bakiriye igihembocya Noppen

Ishuri rya Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo, ryashyikirijwe igihembo cy’Umurinzi w’Igihango cyagenewe Marie Jeanne Noppen warishinze.

Mu bihe bitandukanye yatangaje ko yahaye umutima we u Rwanda agomba kurukorera

Marie Jeanne Noppen ni Umubiligikazi wavutse mu 1921, yabarizwaga mu muryango w’Abafasha mu by’Ubutumwa, yageze mu Rwanda mu 1952 azanywe na Musenyeri Bigirumwami Aloys wagizwe Musenyeri wa mbere w’umwirabura muri Afurika Congo Mbiligi.

Akigera mu Rwanda yayoboye ishuri nderabarezi ry’abakobwa ry’i Muramba, riherereye mu Karere ka Ngororero muri Diyosezi ya Nyundo, kuva mu 1952 kugeza mu 1967.

Mu 1967 yavuye i Muramba ajya ku Nyundo gutangiza ishuri ryigisha abana b’abakobwa ibya siyansi, Lycée Notre Dame d’Afrique de Nyundo, yayoboye kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1987.

Hagati ya 1990 na 1994, Marie Jeanne Noppen yarwanye ku Batutsi bari bafunzwe babita ibyitso by’Inkotanyi, ndetse bamwe abohereza hanze y’igihugu.

Mu 1994 yasubiye iwabo mu Bubiligi ariko mu 1995 agaruka mu Rwanda, aza gusubira iwabo bidatinze kubera uburwayi, aza kwitaba Imana mu 2007 ashyingurwa iwabo mu Bubiligi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mubikira yakoze akazi kindashyikirwa pe Imana imuhe iruhuko ridagishira gusa Lycee Notre Dame D’Afrique yigisha sciences mbere igihe cy’abakoloni ryari ishuri ry’abakobwa ryitwaga Ecoles Menageres bigishaka kudoda no guteka bakongeraho amasomo y’indimi rikayoborwa n’ababikira b’ababiligi nyuma ryaje kuba Groupe Scolaire Notre Dame D’Afrique ( GSNDA) muri 1994 rifite amashami ya Bio Chimie, Math Physique, Lettres gusa duhuze abaryizemo nanjye ndimo

steve yanditse ku itariki ya: 21-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka