Imbamutima z’abangavu bashatse kwiyahura bamaze gutwita, na nyuma yo kwiga imyuga

Muri rusange abangavu bagiye batwara inda, bavuga ko bicuza kuba baragize intege nkeya zabaviriyemo gutwara inda, kuko nyuma yo kuzitwara babayeho nabi byatumye banatekereza kwiyahura.

Bamwe mu bahawe impamyabushobozi batangiye kugira icyizere cy'ejo hazaza
Bamwe mu bahawe impamyabushobozi batangiye kugira icyizere cy’ejo hazaza

Icyakora abagiye basubira ku ishuri cyangwa bakigishwa imyuga bavuga ko bumva barigaruriye icyizere, ku buryo usanga bafite umugambi wo kutazongera kugwa mu kubyara batarashaka abagabo.

Zawadi wo mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save, yabyaye afite imyaka 17. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Avuga ko mu byamubabaje cyane amaze gutwita harimo kuba abavandimwe be baramwanze, n’abaturanyi bakamurinda abana babo.

Agira ati “Barumuna banjye baranyanze, mama aranyanga, umuryango n’abaturanyi baranyanga. Aho najyaga baravugaga ngo uriya mukobwa ni ikirara, bakabwira abana babo ngo ntibakanyegere ngo tuganire kuko nta yindi nama nabagira uretse iyo gutwara inda.”

Uwase na we wo mu Murenge wa Save, yatwise afite imyaka 15, ubu umwana we afite imyaka itanu. Akimara kubona ko atwite ngo yatangiye kwigunga, ntiyongera kugenda nka bagenzi be, aho yicaye akitangira itama.

Bikubitiyeho ko yakuze ari imfubyi, akaba yararezwe na nyirakuru, hanyuma ba nyirarume bakajya bamubwira amagambo mabi, yatekereje kwiyahura, ariko igitekerezo agikurwamo n’umwarimu wamwigishaga yari yarabwiye ikibazo afite.

Agira ati “Urumva, nararaga ntotezwa ijoro ku rindi, basaza ba mama bakavuga ngo ngiye kubyara ikinyendaro, ngo nzabatera umwaku, nkumva nyine ndiyanze!”

Ikindi kigora abangavu ngo ni ukutabasha gutanga uburere ku bana babo kuko na bo baba bakiri batoya, ku buryo usanga hari n’igihe abana babo babasuzugura.

Zawadi ati “Kurera uri umwana biragoye. Hari nk’igihe tugera ahari amandazi akayaririra, namubwira ko nta mafaranga mfite akankubita akandya n’inzara. Aransuzugura kuko aba abona nanjye ndi umwana. Cyane cyane ni mama baba bari kumwe.”

Ikindi aba bakobwa bombi bahurizaho, ni ukuba barababaye cyane bajya kubyara, bagakeka ko byatewe no kuba baratwise bakiri batoya cyane. Nka Zawadi inda ngo yayimazeho icyumweru, naho Uwase ngo ayimaraho iminsi ine, abyara arinze kugezwa kuri CHUB.

Banavuga ko ubuzima banyuzemo na n’ubu bagihanganye n’ingaruka zabwo nta we bifuriza kuba yabunyuramo, bagasaba bagenzi babo bataratwita kutishinga uko biyumva mu mubiri wabo, bakiyibagiza ingaruka zishobora gukurikiraho.

Ibi babivugira ko inda bazitewe na bagenzi babo b’abanyeshuri babigaga imbere, batanabafashe ku ngufu, ahubwo ko gutwita byaturutse ku kudatekereza ku byaba igihe bisanze bari bonyine hamwe n’abahungu bakundana.

Uwase agira ati “Hari nka bagenzi bacu bajya gusura abasore bibana, bakiyibagiza ko aho baba muri ghetto nta ntebe ihaba, ari ukwicara ku gitanda. Urumva ko igikurikiraho ari imibonano mpuzabitsina, kuko ntiwajyayo rimwe kabiri ngo utahe itabaye. Bajye babigendamo gake.”

Aba bakobwa bombi kimwe na bagenzi babo bandi 61, bigishijwe kudoda mu gihe cy’umwaka, abandi bigishwa ibya salon de coiffure n’ikigo cy’urubyiruko cyitiriwe Mutagatifu Vincent cyashinzwe na Diyosezi Gatolika ya Butare, i Save.

Ubwo bakiraga impamyabushobozi tariki 20 Nyakanga 2022, bagaragaje ko bafite icyizere cyo kuzabasha kwibeshaho, bakarera n’abana babo.

N’ubwo atarabasha kubona imashini yo kwifashisha mu budozi yize, Uwase ngo yatangiye kujya atira agakora uturaka tumufasha kubonera umwana we bimwe mu byo akenera.

Agira ati “Umwana wanjye abayeho, n’ubwo atabayeho neza cyane kuko ibyo ashaka byose ntabimubonera. Hari igihe umuntu anzanira ijipo ati genda undodere hano akampa 200, undi na we akanzanira igitambaro nkamudodera akampa icyo gihumbi. Ifu y’igikoma na biscuits ndabimugurira.”

Padiri Gilbert Kwitonda ashyikiriza impamyabushobozi abakobwa 63 bigishijwe kudoda no gutunganya imisatsi n'ubwiza
Padiri Gilbert Kwitonda ashyikiriza impamyabushobozi abakobwa 63 bigishijwe kudoda no gutunganya imisatsi n’ubwiza

Padiri Gilbert Kwitonda uyobora Caritas ya Butare, ari na yo ikurikirana imikorere y’iki kigo, avuga ko abakobwa batanu bagize amanota meza kurusha abandi mu bijyanye na Salon de coiffure bazahabwa akazi muri salon de coiffure yashinzwe n’ikigo, kandi ko no mu bize kudoda batsinze kurusha abandi hari abazahita batangira gukorera muri ateliye y’ishuri.

Abasigaye na bo ngo bazagenda babumbirwa mu matsinda, hanyuma bazahabwe ibikoresho bizabafasha gukora no gutungwa n’umurimo bigishijwe.

Padiri Kwitonda anavuga ko iki kigo ubundi kimaze umwaka umwe, kikaba cyarashinzwe bisabwe na Musenyeri Philippe Rukamba, nyuma yo kubona ko hari urubyiruko rwinshi ruzerera, urundi rwaracikirije amashuri, urundi na rwo rwaratwaye inda iwabo bakarwirukana.

Ikigo nk’icyo kandi ngo Diyosezi Gatolika ya Butare yanagishinze ahitwa i Mamba na ho mu Karere ka Gisagara, kandi ngo barateganya no gushyira ikindi i Nyaruteja ndetse no mu mujyi wa Butare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka