Imbaga y’Abigaragambya itegereje Rusesabagina mu Buholandi

Abantu bigaragambya mu murwa mukuru w’u Buholandi, La Haye, bategereje Paul Rusesabagina ugomba kugera muri iki gihugu, aho aributange ijambo mu muhango wo kwibuka Dr. Martin Luther King.

Biteganyijwe ko Rusesabagina agomba kuvuga ijambo mu muhango wo guha icyubahiro no mu gitaramo cyo kwibuka Dr. Martin Luther King, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, kuri Hotel Wassenaar.

Uyu muhango utegurwa buri mwaka n’umuryango w’Abanyamerika OAR (Overseas Americans Remember) n’ambasade y’Abanyamerika mu Buholandi. Uyu mwaka OAR yahisemo kwakira Rusesabagina.

Mu rwego rwo kwerekana uburyo Rusesabagina akoresha ishusho itariyo yiyitirira gukiza Abatutsi bagera ku 1.200 baribarahungiye kuri Hotel Milles Collines mu gihe cya Jenoside, hari abiyemeje kuburizamo ibyo birori.

Hagati aho amabaruwa y’abigaragambya yohererejwe abateguye iki gikorwa, bavuga ko umuryango Nyarwanda uba mu Buholandi wamaganye ubutumire bwa Rusesabagina. N’ubutumwa bwo kubyamagana bwamaze gukwirakwizwa ku murongo wa internet.

Imyigaragambyo yateguwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ije ikurikira iyabaye kuwa Gatanu aho iki gikorwa kigoma kubera.

Imiryango ibiri irimo RDN (Rwanda Diaspora Nederland) na Ibuka byigaragambirije icyemezo cy’umuryango American Democrats Abroad society, cyashinze igikorwa cyo kwibuka Martin Luther King.

Mu kiganiro cyahise kuri Radio RNW yo muri iki gihugu, umuyobozi wa RDN yagize ati: “Ibi biraca intege buri Munyarwanda ukora cyane, guhera mu 1994 wakoze uko ashoboye kose ngo yubake igihugu, kugeza n’ubu akaba agikorera ubumwe n’ubwiyunge.”

Yongeraho ati: “Nizera ko Rusesabagina ntaho ahuriye n’ibimuvugwaho. Mu myigaragambyo turashaka kwerekana ukuri kuri buri mushyitsi uzasura uru rwibutso kandi tukizera ko buri wese asobanukirwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka