Imanza za Gacaca zagize uruhare mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean damascene Bizimana, avuga ko imanza za Gacaca zagize uruhare rw’indashyikirwa mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda aho 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza gutandukana burundu n’ingengabitekerezo yayo naho 85% by’abiciwe biyemeza kubana neza n’ababiciye no gutanga imbabazi.

Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, mu nama y’umushyikirano mu kiganiro yatanze cyagarutse ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Minisitiri Bizimana, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994 igihagarikwa hari ibibazo byinshi birimo ko imanza z’abakoze Jenoside zitashoborafa kuba kuko nta tegeko rihana iki cyaha ryabagaho. Leta yariho mbere ya 1994 ntiyarishyizeho kubera ko Politiki yayo yari ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Tariki 30 Kanama 1996 nibwo Inteko inshingamategeko ya Leta y’Ubumwe nibwo yaryemeje bituma imanza zitangira muri Mutarama 1997 ariko nabwo ikibazo gikomeza kuba ingorabahizi kuko mu myaka itanu hari hamaze kuburanishwa imanza 8,363 ku bantu 120,000 bari bafunze.

Muri Gicurasi 1998 na Werurwe 1999 habaye ibiganiro by’iminsi 23 bihuza abantu b’inararibonye batanga ibitekerezo birimo kwifashisha inkiko Gacaca mu kwihutisha imanza zishyirwaho n’itegeko mu mwaka wa 2001 zikora akazi kadasanzwe ko gutanga ubutabera bwunga.

Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean damascene Bizimana, avuga ko mu myaka 10 zamaze zaciye imanza 1,958,634 zikoresheje amafaranga Miliyoni 52 z’amadorali y’Amelika, amadorali 50 ku rubanza rw’umuburanyi umwe.

Ni mugihe umuburanyi umwe mu rukiko rw’Arusha, umuburanyi umwe yatangwagaho amadorali y’Amelika miliyoni 20 mu myaka 20 ruca imanza 78 gusa.

Dr Bizimana, avuga ko Gacaca yagize uruhare rw’indashyikirwa mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 ku ruhare rwazo mu kubanisha abanyarwanda.

Ati “Bwagaragaje ko 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza baniyemeza gutandukana burundu n’ingengabitekerezo yayo naho 85% b’abiciwe bagize ubutwari bwo kubana neza n’ababiciye no gutanga imbabazi n’ubwo yari amahitamo atoroshye.”

Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nacyo ngo cyagiye kizamuka buri mwaka kuko kuko mu mwaka wa 2010 cyari kuri 82.3%, mu mwaka wa 2015 kigera kuri 92.5% naho 2020 kigera kuri 94.7%.

Avuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge gihari ubu kigaragaza ko 99% by’abanyarwanda bemeza ko bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza naho 94.6% bakemeza ko basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo.

Ni mugihe kandi ngo 97.1% bemeza ko babanye neza n’abaturanyi kandi bafatanya mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu byemezo bya Politiki biza hejuru ya 90% abaturage bavuga ko ngo byatumye igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka kuva Jenoside ihagarikwa harimo gukura amoko mu ndangamuntu, gusubiza abantu imitungo, kwegereza abaturage ubuyobozi n’ibindi.

Yagize ati “Kuvanaho indangamuntu zanditsemo amoko, gusubiza abantu imitungo no gusaranganya amasambu, gushyiraho ingabo z’u Rwanda zirimo n’abahoze mu ngabo zakoze Jenoside, gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifasha kugorora abihannye bagasaba imbabazi no kuvugurura imiterere y’ubuzima muri gereza, gushyiraho inzego zirwanya ruswa n’akarengane, kwegereza abaturage ubuyobozi bakagira uruhare mu bibakorerwa, kwifashisha umuco nyarwanda, ubunzi, ubudehe, umuganda, ingando, girinka, itorero n’ibindi.”

Hari kandi ngo no kwimakaza umuco w’ibiganiro mu gushaka ibisubizo nko mu nama y’umushyikirano, mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki n’ahandi.

Photos: Eric RUZINDANA

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka