Imanza z’umurimo Leta itsindwa zaragabanutse mu myaka ibiri ishize

Isesengurwa rikorwa na Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’umurimo, rigaragaza ko buri mwaka hari igihombo Leta iterwa n’abayobozi b’ibigo bya Leta bafata ibyemezo bidakurije amategeko mu micungire y’abakozi, bigashoza Leta mu manza zijyana n’igihombo cy’amafaranga.

Nk’uko bigaragara muri Raporo y’iyo Komisiyo yo mu mwaka wa 2019-2020, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi b’inzego za Leta bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi, kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga mu manza iregwamo.

Iyo raporo igaragaza ko Leta yatsinzwe 86.7% by’imanza zose yaburanye. Muri rusange iyo raporo igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2018 na Kamena 2019, inzego za Leta zigera kuri 24 zaburanye imanza 121, ziburana n’abakozi 171.

Muri izo manza Leta yatsinze 16, itsindwa 105 bituma yishyura amafaranga agera kuri 949.558.559Frw.

Iyo Komisiyo ivuga ko ayo mafaranga agizwe na 763,963,633 Frw yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi bagombye kuba barahawe kabone n’iyo batajya mu nkiko, naho 185,594,926 Frw akomoka ku ndishyi z’akababaro, igihembo cy’abavoka n’amagarama abakozi batanze mu nkiko izo nzego za Leta zikayabasubiza.

Inzego za Leta zo zatsindiye 8,540,000 Frw agizwe n’ayo Urukiko rwayigeneye kubera gushorwa mu manza nta mpamvu n’abakozi bayireze bagatsindwa.

Zimwe mu mpamvu zatumye Leta iregwa ikanatsindwa ni ukudaha abakozi imishahara yabo ku gihe n’ibindi bagenerwa n’amategeko bifitanye isano nayo, kwirukana umukozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hari kandi gusezerera umukozi nta mpaka kubera ibura ry’umurimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe, kudaha umukozi ikiruhuko cy’umwaka no guhagarika abakozi by’agateganyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gusa nubwo byari bimeze bityo mu mwaka wa 2018-2019, bigaragara ko byagabutse kuko mu mwaka wabanje wa 2017-2018, imanza zijyanye n’umurimo Leta yari yazitsinzwemo cyane.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo yo mu mwaka wa 2018-2019, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Kamena 2018, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga kubera icyo kibazo.

Iyo raporo yerekanye ko Leta yatsinzwe imanza ku kigereranyo cya 92.3 % by’izo yaburanye zose. Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo, ikangurira abayobozi kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta kugira ngo birinde kuyishora mu manza.

Umuntu arebye kuri iyo mibare yo muri raporo ebyiri ziheruka z’iyo komisiyo, abona ko hari igabanuka mu mibare y’imanza z’umurimo Leta yatsinzwemo. Birashoboka ko yanakomeza kugabanuka, kuko iyo Komisiyo nk’uko bigaragara muri raporo yayo, yagiye isura inzego n’ibigo bya Leta bitandunye, mu rwego rwo gukangurira abayobozi n’abakozi ba Leta kumenya no kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.

Nkurunziza Fernand, umukozi w’iyo Komisiyo akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane, avuga ko raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo isohoka muri Kamena buri mwaka, ariko ikaza ikubiyemo icyegeranyo cy’imanza zerekeye umurimo Leta iba yazarabunye mu mwaka ushize.

Ni ukuvuga ko raporo ya Komosiyo ya 2019-2020, igaragaramo imanza zerekeye umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2018-2019. Ubu raporo izahoka muri Kamena 2021, izaba igaragaramo ibyavuye mu manza z’umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2019-2020.

Ikindi gituma umwaka wa raporo utaba uhura n’uw’ibyavuye mu nkiko ni uko umwaka w’ubucamanza utangira muri Nzeri ukarangira muri Nyakanga, kandi imanza zaciwe Komisiyo ntihita izibona ako kanya kuko ngo bifata umwanya wo kubanza kuzinjiza mu ikoranabuhanga n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyateraga izo manza cyavugutiwe umuti niyo mpamvu zagabanutse!!

Uhoraho yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka