ILPD yasezeye Dr Kalinda wagiye muri EALA

Mu ishuli ry’amategeko rya ILPD basezeye kuri Dr Kalinda wagizwe umudepite muri EALA banishimira icyizere yagiriwe cyo guhagararira u Rwanda.

kuri iki cyumweru tariki 13 Nzeri 2015 nibwo abanyamategeko biganjemo abavoka bigana na Dr Kalinda François Xavier mu ishuli rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) riherereye mu karere ka Nyanza bamusezeyeho ku mugaragaro.

Dr Kalinda mu ifoto y'urwibutso na bamwe mubo bigana muri ILPD, ishami rya Nyanza.
Dr Kalinda mu ifoto y’urwibutso na bamwe mubo bigana muri ILPD, ishami rya Nyanza.

Uyu munyamategeko bagenzi be bavuze ko bamushimira icyizere agiriwe cyo kuba agiye guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Bamwifurije kuzasohoza neza inshingano yahawe birurutse ku ishyaka rya PSD yarimo ari naryo ryamuhesheje iyo tike.

Me Karinganire Steven wigana na Dr Kalinda mu ishuli rya ILPD yabwiye Kigali Today ko yishimiye iyi mirimo mishya igihugu cyashinze uyu munyamategeko.

Dr Kalinda wasimbuye Celestin Kabahizi weguye muri EALA.
Dr Kalinda wasimbuye Celestin Kabahizi weguye muri EALA.

Yagize ati “Dr Kalinda nishimiye intera azamutseho akaba agiye guhagararira u Rwanda muri EALA. Ni inararibonye mu mategeko rwose kuba ahawe umwanya ukomeye nk’uriya ni ibyishimo bikomeye kubo babanaga henshi harimo no mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda.”

Bamwe mu bo bigishanya muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nabo bashimye imyifatire myiza yagiye imuranga nk’umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri iyi kaminuza.

Umwe muri bo ati “Twigiye byinshi kuri we birimo kuba yakoranaga ubwitange n’umurava mu mwuga we w’uburezi nta kabuza imirimo y’indi yashinzwe nayo azayuzuza neza ahesha ishema igihugu cy’u Rwanda.”

Dr Kalinda yatangaje ko inshingano ahawe azaharanira kuzubahiriza kandi agahesha ishema igihugu cye.

Uyu munyamategeko ugiye guhagararira u Rwanda muri EALA asimbuye Depite Céléstin Kabahizi weguye.

Dr Kalinda afite Impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Strasbourg.

Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yo yayikuye muri Kaminuza ya Ottawa naho icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko cyo yakirangirije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu ishuli rikuru rya ILPD, ishami rya Nyanza yigaga ibirebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko (DLP).

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwadusobanurira uko amategeko n’amateka byatangarijwe muri EAC Gazette bihita bikurikizwa mu rwanda? Ese u Rwanda ruyaha uwuhe mwanya muri constitution? itegeko ritangarizwamo inyandiko za leta mu ngingo ya 4 ntabwo babigaragaza. Mudusubije byaba byiza. Murakoze.

KARENZI Innocent yanditse ku itariki ya: 19-07-2017  →  Musubize

Uyu musaza Dr Kalinda ni sage cyane abantu yigishije tumushimira ukuntu yicisha bugufi. Tumwifurije imirimo myiza azakomeze guhesha ishema igihugu cyacu cy’u Rwanda

Fred yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka