Ikoranabuhanga no guhanga udushya byashyizwe imbere mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu - Dr Ngirente

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko ikoranabuhanga no guhanga udushya biri mu byo guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere mu cyerekezo cyigana ku iterambere yihaye.

Ibi Minsitiri w’intebe yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki 13 Gashyantare 2023, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ihuza za Guverinoma ku Isi, yiswe World Governement Summit (WGS) iri kubera Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti "Gushyiraho guverinoma z’ahazaza" ashimangira ko igaragaza neza akamaro k’ubuyobozi mu gushyiraho gahunda zigamije gukemura ibibazo isi iri guhura nabyo uyu munsi ndetse n’igihe kizaza.

Minisitiri Dr. Ngirente, yashimiye guverinoma ya UAE yongeye guhuriza hamwe isi muri rusange kugirango bigire hamwe uburyo bwo gushyiraho icyerekezo gihuriweho.

Ku kiganiro cyagarukaga ku kwihutisha ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya, Minisitiri Ngirente yavuze ko ari ibyagaciro kuba u Rwanda rwahawe umwanya ngo rusangize isi ubunararibonye mu rugendo rw’ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Yagize ati: "Mu myaka irenga 30 ikoranabuhanga no guhanga udushya byashyizwe ku mutima w’urugendo rwo guteza imbere igihugu ndetse ibi byari birenze amahitamo ahubwo byari ngomba mu kugena imiterere y’u Rwanda."

Yagaragaje ko zimwe mu nkingi zibanze u Rwanda rwashyizemo imbaraga mu rugendo rwo kubaka ubukungu buhamye harimo ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse no gushyiraho ibikorwa remezo.

Yagize ati: "Muri 2018 u rwanda rwakwirakwije imyoboro migari ya interineti hirya no hino mu gihugu, ndetse uyu munsi rwageze mu ntego ya 90% y’umuyoboro wa interineti wa 4G, ibi bifasha inzego za leta n’izabikorera gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga."

Minisitiri Ngirente kandi yagaragaje ko mu rugendo rw’iterambere rirambye u Rwanda rwagiye rwegurira abikorera bimwe mu bikorwa by’ikoranabuhanga ndetse rwanashyizeho amategeko n’amabwiriza agenga ibigo bitanga serivise z’ikoranabuhanga mu rwego rwo kureshya abashoramo imari.

Yakomeje avuga ko hubatswe ibikorwa remezo mu ikoranabuhanga mu guhuza abaturage hongerwa ibice bigerwamo n’imiyoboro y’ibigo bicuruza itumanaho.

Ati: "Ibi byatanze igisubizo kuko 90% bya serivisi zitangwa n’inzego za leta zose uyu munsi ziboneka binyuze ku ikoranabuhanga, ndetse kandi dukomeje gukora ibishoboka byose ngo servisi zose zisigaye zizabe zitangwa hifashishuijwe ikoranabuhanga bitarenze 2024."

Yagaragaje ko ibi byagabanyije amafaranga yatangwaga kuri serivisi zimwe na zimwe, kunoza imitangire y’izo serivisi ndetse no guha imbaraga abaturage.

Mu bijyanye n’ibikorwa remezo Minisitiri Dr Ngirente, yagaragaje ko hakozwe ibishoboka mu korohereza no kureshya abifuza gushora imari yabo mu Rwanda yaba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Yavuze kandi ko igihugu gikomeje kubaka ibikorwa remezo bigihuza n’ibihugu by’abaturanyi harimo imihanda ndetse n’uburyo bwo guhuza ibihugu binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere.

yagaragaje kandi ko u Rwanda rukomeje ibikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, hashorwa imari mu bikorwa remezo byakira inama n’imikino itandukanye byose mu ntumbero yo gukurura abasura igihugu.

Minisitiri Ngirente, yagaragarije abitabiriye iyi nama ko u Rwanda binyuze mu cyerekezo cya 2050 rwahisemo gushora imari mu buhinzi n’ubworozi biteye imbere mu rwego rwo kwihaza mu biribwa ndetse no kubona ibyo rwohereza ku isoko mpuzamahanga, aboneraho gusaba buri wese kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.

"Guteza imbere uru rwego rw’ubuhinzi, bikwiye kugirwa iby’ingenzi mu kurubyaza inyungu ndetse no mu rwego rwo gukurura abarwitabira cyane cyane urubyiruko."

Yagaragaje kandi ko U Rwanda rwafashe iyambere mu gukemura ibibazo by’umusaruro wangirikaga nyuma y’isarura, gufasha abahinzi guhinga mu buryo bugezweho mu gushyiraho uburyo bubafasha kuhira imyaka mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

U Rwanda nk’igihugu gifite umubare munini w’urubyiruko, Dr Ngirente yavuze ko guverinoma yahisemo gushyira imbaraga mu rwego rw’uburezi bufite ireme mu nzego zose ariko byumwihariko mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’imyuga n’ubumenyingiro. Ibi byose bikajyana n’ubufatanye n’amashuri makuru na za kaminuza mpuzamahanga zitanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasoje avuga ko nta gushidikanya ko ahazaza ha muntu hazashingira ku ikoranabuhanga no guhanga udushya kandi ko u Rwanda rwatangiye kubishyira mu ngiro mu rugendo rw’iterambere ry’ubukungu bwarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka