Ikoranabuhanga rya ‘SAVE’ ryatumye baca ukubiri no gusesagura amafaranga bizigamira

Abakoresha ikoranabuhanga rya SAVE mu kubitsa no kugurizanya mu turere twa Rulindo na Gakenke, barahamya ko amatsinda yabo yakomeje gukora mu gihe cya Covid-19, igihe byasabaga ko badahura ngo babitse mu dusanduku nk’uko babikoraga mbere.

Ikoranabuhanga rya SAVE rifasha abanyamuryango kwizigamira batabanje guhura
Ikoranabuhanga rya SAVE rifasha abanyamuryango kwizigamira batabanje guhura

Ikoranabuhanga rya SAVE ni uburyo abaturage bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bakoresha bizigamira bakoresheje telefone, bidasabye ko bahurira hamwe kuko bafite porogaramu bakoresha ku buryo uwizigamiye cyangwa ushaka inguzanyo abikora yibereye mu yindi mirimo.

Abaturage bakoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kugurizanya bahamya ko bakomeje kwiteza imbere kuko bazi gucunga neza amafaranga yabo aho kuyasesagura, kuko bagitanga amafaranga mu ntoki bagiraga impungenge z’uko abashinzwe kuyacunga bayikoreshereza ibindi cyangwa bakaba bayahombya.

Mukankubito Xaverine ukora umwuga w’ubudozi mu Karere ka Rulindo, avuga ko ingorane bari bafite bakibitsa mu dusanduku ari umutekano w’amafaranga yabo utari wizewe, ndetse n’inyandiko bakoresha zikaba hari igihe zashoboraga kubura ubwizigame bwabo bukabura.

Agira ati “Hari ukuntu abanyamuryango bumvaga batizeye umutekano w’amafaranga yabo igihe tuyizigamira mu ntoki, bakavuga bati yenda komite hari igihe ishobora kuba iyarya, ariko kuva ubu ngubu, tuyabitsa mu ikoranabuhanga, ushaka kuguza agakoresha telefone, aho wicaye hose amafaranga agahita akugeraho, twasanze ari byiza cyane”.

Kubitsa mu Dusanduku byabasabaga umwanya wo guhura bikanatinza kubona inguzanyo
Kubitsa mu Dusanduku byabasabaga umwanya wo guhura bikanatinza kubona inguzanyo

Yongeraho ati “Ikoranabuhanga ryadufashije gukemura ibibazo umunyamuryango yagiraga, nk’igihe akeneye amafaranga ari ahantu runaka. Nshobora kuba nagiye nko kurangura i Kigali, nagerayo ugasanga amafaranga aranshiranye, ubwo nkahamagara abagize komite, mugihe ndi i Kigali ako kanya amafaranga agahita angeraho kuri telefone ngahita nkora business zanjye mu buryo bwihuse”.

Akomeza avuga ko nk’iyo wakeneraga amafaranga ku yindi minsi, byasabaga ko komite yabanzaga guterana, ariko ubu ngubu bakanda kuri telefone, ako kanya amafaranga agahita abageraho.

Ikoranabuhanga ryabarinze gusesagura

Usibye kwihutisha inguzanyo n’umutekano w’amafaranga yabo, abakoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kugirizanya bahamya ko byabarinze gusesagura amafaranga kuko iyo bayatwaraga mu ntoki hari igihe batayarenzaga utubari.

Nyirandikubwimana Béatrice avuga ko nk’iyo bajyaga kubitsa amafaranga yabo bakanyura ku kabari hari igihe bumvaga bagabanyaho bakagura inzoga ariko kuko bakoresha telefone, ngo bisa nk’ibitoroshye kujya gushaka umubitsi ngo akubikurize kuri telefone ujye gusengera, ahubwo ugumana amafaranga yawe wajya no guhaha ukagura ibyo wateganyije ukanishyura ukoresheje ikoranabuhanga.

Agira ati “Umuntu yajyaga kwaka inguzanyo wamara kuyishyikira wayafashe mu ntoki, abenshi tukayanyuza hafi y’utubari, kubera ko uyafite mu ntoki, ukumva wavuga uti reka nkebureho, ariko iyo ari kuri telefone yawe, ujya gushaka ukubikuriza wageze ku cyo wagambiriye kugura utayacishije mu tundi tuntu tutari ngombwa”.

Ikoranabuhanga rya SAVE ryatekerejwe n’Umuryango utari uwa Leta wita ku iterambnere ry’umugore ‘Duterimebere’, hagamijwe gushishikariza abagore kwitinyuka, kujya mu nzego zifata ibyemezo no kwiteza imbere hagamijwe kuzamura imibereho yabo myiza.

Rwibasira avuga ko ikoraanbuhanga ryatumye abagore bitinyuka mu kwiteza imbere no kujya mu nzego zifata ibyemezo
Rwibasira avuga ko ikoraanbuhanga ryatumye abagore bitinyuka mu kwiteza imbere no kujya mu nzego zifata ibyemezo

Umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije guteza imbere abagore muri Duterimbere, Rwibasira Frederic, avuga ko kuvugurura uburyo bwo kubitsa no kugurizanya byari bifite intego yo gutinyura abagore hagamije kubateza imbere, kubaha urubuga mu nzego zifata ibyemezo no gutuma hadakomeza kubaho ibihombo bya hato na hato mu matsinda kubera uburyo babitsagamo bwashoboraga gutuma amafaranga akoreshwa mu buryo buzwi gusa na komite y’ikimina cyangwa itsinda.

Agira ati “Mbere wasangaga babitsa mu dusanduku, bakandika mu bitabo, umutekano w’amafaranga ukaba utizewe kuko abanyamuryango batashoboraga gusangira amakuru y’uko amafaranga yabo abitswe, n’uko akoreshwa ariko ubu buryo bw’ikoranabuhanga butuma buri munyamuryango amenya amakuru y’uko amafaranga y’itsinda akoreshwa”.

Ubuyobozi bw’uturere twa Rulindo na Gakenke nabwo buhamya ko amatsinda yo kubitsa no kugurizanya hakoreshejwe ikoranabuhanga byafashije gukemura amakimbirane ashingiye ku micungire mibi y’umutungo w’abanyamuryango mu matsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka