Ikoranabuhanga ry’Abanyarwanda rirwanya kurwara umutima ryahembwe arenga miliyoni 250Frw

Ikigo Novartis cy’Abasuwisi gikora imiti, cyatanze ibihembo ku mishinga ine muri 40 yo mu bihugu bya Afurika yahatanye, aho uwa mbere ari uw’Abanyarwanda, ukaba wahembwe Amadolari ya Amerika ibihumbi 250$ (ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 250).

Umushinga w'Abanyarwanda witwa Lifesten Health wahawe igihembo cya mbere na Novartis
Umushinga w’Abanyarwanda witwa Lifesten Health wahawe igihembo cya mbere na Novartis

Novartis yateguriye i Kigali aya marushanwa yiswe ’HEALTH TECH Investor Summit’ ku nshuro ya kabiri, aho ihemba imishinga itanga ibisubizo ku buzima rusange, ikanayimurikira abashoramari bo hirya no hino ku Isi, kugira ngo bayiteze imbere.

Umushinga w’Abanyarwanda wiswe ’Lifesten Health’ wakoze application (App) ibasha kumenya umuvuduko w’amaraso hakoreshejwe kwitungaho ’camera’ ya telefone gusa, warushije indi yose y’Abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.

Iyi nama yabaye bamwe bahibereye abandi bari hirya no hino ku Isi bakoresha ikoranabuhanga, yarangiye imishinga ine irimo uwa Lifesten Health’ w’u Rwanda, urushije indi y’Abanyafurika mu marushanwa yiswe Health Tech Africa.

Umunyarwandakazi witwa Iraguha Ndoli Peace uri mu bakoze uwo mushinga wa Lifesten Health, avuga ko App yabo ijya muri telefone, ifasha umuntu no kumenya ko arwaye n’izindi ndwara zitandura, binyuze mu gusubiza ibibazo bitandukanye biri muri iyo ’App’.

Ann Aerts wa Novartis
Ann Aerts wa Novartis

Iraguha avuga ko umuntu ufite App ya Lifesten Health muri telefone ye, abasha kwipima umuvuduko w’amaraso no gutanga amakuru imusaba, bikarangira imugiriye inama y’ibyo agomba gukora, birimo imirire no gukora siporo.

Ati "Bitewe n’ibyo wakoze (byo kubahiriza izo nama) tuguha amanota, ni yo atuma tuguhemba ibihembo bitandukanye byo kujya gukorerwa masaje (ku buntu), cyangwa kujya kwipimisha kwa muganga."

Iraguha avuga ko amafaranga babonye azabafasha kwagura ibikorwa mu Banyarwanda, byiganjemo gutoza abantu kumenya uko birinda cyangwa bitwara mu bijyanye n’indwara zitandura.

Umushinga wahawe igihembo cya kabiri cy’Amadolari ya Amerika ibihumbi 50, witwa YeneHealth FemTech, ukaba ari uw’Abanya-Ethiopia, na wo wita ku barwayi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umushinga wa Gatatu wahawe amadolari ya Amerika ibihumbi 30$ witwa GIC Space w’Abanya-Cameroon, ukaba urwanya kanseri y’ibere.

Umushinga wa kane wahembwe Amadolari ya Amerika ibihumbi 20$, witwa Dochtus ukaba ari uw’Abanya-Algeria, na wo ukaba wita ku barwayi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ikigo Novartis Foundation, Ann Aerts, avuga ko imishinga iteza imbere serivisi z’ubuzima na yo igomba guhabwa igishoro gihagije, nk’uko bigenda ku yindi yose ijyanye n’ubucuruzi.

Aerts yakomeje agira ati "Turashaka guha amahirwe abahanga udushya mu by’ubuzima ba hano, b’Abanyafurika, turabahuza n’abashoramari, tubereke uburyo bateye imbere, ndetse n’uburyo ibisubizo byabo bizana impinduka zikomeye, kugira ngo bihabwe igishoro cyinshi cyane."

Aerts avuga ko bashakira abashoramari imishinga y’ikoranabuhanga itanga ibisubizo ku buzima, ari na ko Novartis ubwayo ishoramo amafaranga yayo.

Mu mishinga 40 yo mu bihugu 12 yahatanye, Aerts avuga ko imyinshi ari iy’Abanyarwanda n’ubwo yirinze kuvuga umubare wayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka