Ikoranabuhanga rigiye guca ikibazo cy’isiragira ku byemezo by’irangamimerere

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko bitarenze muri Nyakanga 2021, mu tugari n’Imirenge byo mu gihugu hose hazaba hakoreshwa igitabo cy’irangamimerere cy’ikoranabuhanga, nk’uburyo bwizewe bwo kubika amakuru no kurinda abaturage kongera gusiragira bashaka izo serivisi; ubusanzwe zatangwaga mu buryo bwa gakondo.

Uwitonze Innocent, avuga ko ikoranabuhanga mu birebana n'irangamimerere rizoroshya uburyo ryakorwagamo
Uwitonze Innocent, avuga ko ikoranabuhanga mu birebana n’irangamimerere rizoroshya uburyo ryakorwagamo

Iyo ntambwe igezweho nyuma y’igihe kinini cyari gishize abaturage binubira gusiragizwa mu gihe basaba ibyemezo by’irangamimerere, kugeza ubwo bifuje kenshi ko inzira binyuramo n’ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe guhabwa icyo cyemezo, byakurwa mu buryo butakijyanye n’igihe hagakoreshwa ikoranabuhanga.

Mutumwinka Delphine wo mu Karere ka Musanze, yigeze kumara amezi atanu ashaka icyemezo kigaragaza ko uwo bashakanye atakiriho, agaruka ku mvune byamuteye.

Agira ati “Icyo cyemezo nagisabwe na SACCO yari igiye kumpa inguzanyo. Nagiye ku Murenge ngo bakimpe, mbabwira itariki n’umwaka nasezeraniyeho byemewe n’amategeko, banshakisha mu bitabo byose by’irangamimerere barambura. Nanatanze ikirego mu rukiko, n’ubwisobanuro bwinshi babona kumpa uburenganzira bwo kugihabwa na bwo bintwaye igihe. Muri macye cyambijije icyuya!”

Ibyo bibazo kimwe n’ibindi byose byajyaga bigaragara muri serivisi z’irangamimerere, ngo bigiye gushyirwaho akadomo n’uburyo bushya bwo kwandika mu gitabo cy’irangamimerere cy’ikoranabuhanga, buteganywa gutangira gukoreshwa mu tugari n’Imirenge byo mu gihugu hose.

Abanditsi b’irangamimerere mu Mirenge igize uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, Kigali Today yavuganye na bo kuri iyi ngingo, na bo bahamya ko ikoranabuhanga rizaborohereza mu kazi, kimwe n’ababagana bakeneye izo serivisi.

Nyinawumuntu Domitille, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo, akaba n’umwanditsi w’irangamimerere, avuga uburyo bwakoreshwaga bwatinzaga serivisi.

Ati “Uburyo twakoreshaga busanzwe twuzuza amakuru y’irangamimerere mu bitabo cyangwa tuyashakisha byatugoraga, bigacyerereza serivisi duha abatugana. Hari n’ubwo ayo makuru twayaburaga burundu kubera ko nk’ibitabo bya kera bitagihari n’ibibonetse ugasanga bibitse amakuru atuzuye. Ariko kubera ko tuzaba dufite ikigega nyacyo cy’ikoranabuhanga, n’ubwo twahura n’icyiza nk’inkongi cyangwa ikindi kibazo cyatuma bya bitabo twagendanaga bibura, sisiteme ubwayo izaba ifite ubushobozi bwo kuduha amakuru yose ashoboka”.

Iryo koranabuhanga rizaba rifite ubushobozi bwo kubika amakuru yose y’inyandiko z’abavuka, abapfa, ishyingirwa, gusesa amasezerano yo gushyingirwa n’ubutane.

Uwitonze innocent, Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe gucunga Imishinga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, asobanura ko ingendo abantu bakoraga bashaka ibyemezo cyangwa kubibura bya hato na hato bitazongera kubaho.

Yagize ati “Ikibazo cyari kimaze igihe kidukomereye, ni ukubura kw’amakuru y’irangamimerere ry’abantu bakuru. Kubera ko byakozwe cyera, ikoranabuhanga ritaratera imbere. Kubera n’amateka y’igihugu cyacu cyegiye kirangwa n’umutekano mucye, hari aho ibitabo byabuze burundu, ahandi impapuro zirangirika, bigatwara igihe kinini no kwiyambaza izindi nzego mu gusakisha ukuri kw’ayo makuru”.

Yongeraho ati “Iri koranabuhanga rije gukemura ikibazo cyo gusiragira kw’abaturage. Ukeneye serivisi y’irangamimerere azaba abasha kubikorera aho ari, bitamusabye gukora urugendo. Ahubwo azajya akoresha ikoranabuhanga aciye ku Irembo, asabe icyangombwa yifuza, umukozi uri mu biro by’irangamimerere ubifitiye ububasha, abanze agenzure muri sisiteme ubusabe bwe bitabasabye ko bombi baba bari kumwe imbona nkubone.

Ibyo ngo bizajya bifasha abakenera ibyangombwa by’irangamimerere kubibona byihuse kuko kubisaba bizaba byaciye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abanditsi b'irangamimerere mu gihugu hose bamaze iminsi bongererwa ubumenyi mu gukoresha iryo koranabuhanga
Abanditsi b’irangamimerere mu gihugu hose bamaze iminsi bongererwa ubumenyi mu gukoresha iryo koranabuhanga

Ku kibazo cyakunze kugarukwaho kirebana n’ibitabo byujujwemo amakuru y’irangamimerere mu myaka yo hambere bikaba byaragiye bibura burundu, ababyiyandikishijemo bikabavutsa amahirwe yo kutabonera igihe ibyemezo by’irangamimirere; kuri ubu hari uturere twatangiye inzira yo gukora urutonde rw’abafite ibyo bibazo, bakazafashwa gutanga ibirego mu rukiko, ari narwo ruzatanga uburenganzira bwo kubasubiza mu bitabo by’irangamimerere.

Mu kubaka ubushobozi bw’inzego zitanga serivisi z’irangamimerere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’abakozi mu biro by’irangamimerere bo hirya no hino mu gihugu bamaze iminsi bigishwa uko bazajya bakoresha iri koranabuhanga, bikaba biteganyijwe ko nibura guhera tariki 15 Nyakanga 2021, bazatangira gukoresha ubwo buryo.

Buzaba bwiyongereye ku bumaze igihe gito butangijwe mu bigo by’ubuzima mu gihugu hose, aho abana bahavukira cyangwa abantu bahapfira, amakuru aberekeyeho, ahita ashyirwa mu bitabo by’irangamimerere hakoreshejwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka