Ikiruhuko cy’iminsi mikuru cyongerewe

Guverinoma y’u Rwanda, yongereye iminsi y’ikiruhuko yagenwe nyuma y’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani, aho yavuye kuri ibiri igirwa ine.

Byari bimenyerewe ko, Umunsi ukurikira Noheli (Boxing day) n’umunsi ukurikira Ubunani, ari yo ifatwa nk’ikiruhuko, ariko hagaragaye impinduk,a iyo minsi igirwa ibiri kuri buri munsi mukuru.

Fanfan Rwanyindo, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo
Fanfan Rwanyindo, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, rikubiyemo amabwiriza agenga iminsi y’ikirukuko.

Ni ikirukuko cyatanzwe hashingiwe ku Iteka rya Perezida wa Repubulika No 062/01 ryo kuwa 19/10/2022, ryerekeye iminsi y’ikiruhuko rusange.

Hashingiwe kuri iryo tegeko, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yibukije Abaturarwanda ko ku wa Mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022 ari umunsi w’ikiruhuko rusange, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi ukurikira Noheli.

Iyo Minisiteri kandi, yibukije Abaturarwanda ko ku wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023, ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi ukurikira Ubunani.

Muri iryo tangazo kandi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yerekanye impinduka ku minsi isanzwe y’ikiruhuko, aho rigira riti “Na none kandi, Guverinoma uyu mwaka yemeje ikiruhuko rusange kidasanzwe ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 no ku wa Kabiri tariki 03 Mutarama 2023, nk’ikiruhuko rusange cy’inyongera kugira ngo babashe kwizihiza iminsi mikuru.

Bivuze ko ku itariki ya 26 n’iya 27 Ukuboza 2022, no ku itariki 02 n’iya 03 Mutarama 2023, ari iminsi y’ikiruhuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka