Ikiraro gihuza uturere twa Rutsiro na Karongi Cyasenyutse
Ubuyobozi bw’uturere twa Rutsiro na Karongi, tariki 05/02/2013, basuye ikiraro kiri ku mugezi wa Muregeya ugabanya utwi turere cyari kimaze gusenyuka mu rwego rwo kureba icyakorwa ndetse no gufata ingamba zo gukumira impanuka zaterwa n’icyo kiraro.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yavuze ko bakibyumva bumvaga ko ari ikibazo bashobora kwikemurira nk’uturere kuko batekerezaga ko ari imbaho zavunitse bashobora gushaka izindi bagashyiraho ariko baje gusanga ibyuma ari byo byacitse bitewe n’uko byari bishaje, byararwaye umugese hanyuma bikagenda bitoboka.
Ati: “Icyo twakoze rero ni ukubwira ubuyobozi, twavuganye n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo, yatwemereye ko agiye kubwira RTDA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ingendo n’ubwikorezi) mu maguru mashya bakihuta bakaza kureba icyo bakora cyihuse kugira ngo nibura umuhanda ube wakongera kuba nyabagendwa mu gihe gito gishoboka”.

Amatagisi atwara abagenzi yasabwe ko mbere y’uko anyuraho, abagenzi bakwiye kubanza bakavamo bakambuka n’amaguru, akongera akabafatira hakurya.
Kubera ko uwo muhanda ugendwa na bisi, ubuyobozi bw’uturere twa Rutsiro na Karongi bwavuganye n’ubuyobozi bwa ONATRACOM bukorera mu karere ka Rubavu, bumvikana ko bisi zishobora kuza zigahererekanya abagenzi mu gihe icyo kibazo kitarakemuka.
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano ndetse no gukumira impanuka zaterwa n’icyo kiraro, abafite ibinyabiziga basabwe kubahiriza ibimenyetso polisi yashyize kuri icyo kiraro.
Ikiraro cyasenyutse kiri ku mugezi wa Muregeya ku muhanda munini uhuza uturere twa Karongi, Rutsiro na Rubavu mu ntara y’uburengerazuba.
Abasaza batuye hafi y’icyo kiraro bavuga ko kimaze imyaka hafi 60 cyubatswe kandi kuva cyakubakwa kikaba kitarigeze kivugururwa na rimwe.

Gashumba wavutse mu 1950 avuga ko icyo kiraro cyubatswe n’umuzungu witwa Ndalio. Ngo yarubakaga ariko mu kujya guteranya ibyuma, ntihagire Umunyarwanda wabaga uri hafi aho. Kuva icyo gihe ngo nta wigeze akivugurura.
Undi musaza witwa Serukwene Silas utuye mu murenge wa Mushubati, akagari ka Cyarusera, akaba yaravutse mu 1955 yagize ati: “Iki kiraro kidufitiye akamaro twese, tukaba twasabaga Leta nkuru kugira ngo barebe ikibaye, itabare kugira ngo inzira nyabagendwa ikomeze igendwe muri Rutsiro na Karongi”.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabona iki kigo cyadutabara vuba kuko n,ako twari dufite kavuyeho usibye kutwima kaburimbo