Ikiraro gihuza Nyabihu na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwa

Ikiraro cya Bukeri cyambukiranya umugezi wa Mukungwa kigahuza Akarere ka Nyabihu na Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi akabakaba abiri gifunze kuko cyari cyangije n’ibiza.

Ikiraro cyongeye kuba nyabagendwa nyuma yo gusanwa
Ikiraro cyongeye kuba nyabagendwa nyuma yo gusanwa

Ni nyuma y’ibiza by’imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 02 rishyira iya 03 Gicurasi 2023, bitwara ubuzima bw’abaturage abandi bava mu byabo, ndetse n’ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda n’ibiraro birangirika, kugeza ubwo inzira zimwe na zimwe zifunzwe.

Ni nabyo byabaye ku bakoresha ikiraro cya Bukeri cyangijwe bikomeye n’ibiza, abatuye Akarere ka Nyabihu by’umwihariko Umurenge wa Shyira, n’abatuye Akarere ka Gakenke cyane cyane mu Murenge wa Mugunga bahera mu bwigunge, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yabibwiye Kigali Today.

Ati “Ikiraro cyari cyarangiritse bikabije, biteza impungenge z’uko abaturage bashobora guhata ku kinyuraho bitewe n’uburyo cyari kibafatiye runini, inzego z’umutekano ziraterana zemeza ko nta baturage bongera kuhanyura kugira ngo bidateza ibibazo birenze. Twanashyizeho uburinzi kugira ngo bukumire hatagira umuturage uhanyura, kuko uburyo amazi yirohaga kuri icyo kiraro byari biteye ubwoba”.

Visi Meya Niyonsenga, yavuze ko byabangamiye abaturage aho bari basigaye bakora urugendo rurerure, bajya kuzenguruka ku kiraro cya Kiruruma nk’inzira bari basigaranye.

Ati “Inzira bari basigaranye ni iyo kujya kuzenguruka ku kiraro cya Kiruruma, aho abaturage byari bibabangamiye, bibavuna. Kuba ikiraro kimaze gusanwa abaturage barishimye cyane kuko inzira yongeye kuba nyabagendwa, ubuhahirane burakomeza, kandi natwe ubuyobozi bw’akarere turishimye k’ubw’iki gikorwa cyakozwe”.

Ubuhahirane hagati y'uturere twombi bwongeye koroha
Ubuhahirane hagati y’uturere twombi bwongeye koroha

Abaturage baganiriye na Kigali Today, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kubwirwa ko inzira yongeye kuba nyabagendwa.

Marie Claudine Umuhoza, ati “Mbega amakuru ashimishije, ubuhahirane bwongeye kutworohera”.

Undi ati “Ayo niyo makuru twari dutegereje, aryoheye amatwi, twaburaga uburyo tugurisha imyaka yacu muri Nyabihu ngo nabo tubaguriye iyabo, ikibazo twari dufite kirakemutse. Tumaze iminsi tuvunika cyane dukora urugendo rurerure, tujya kuzenguruka ku kiraro cya Kiruruma, ariko ubu birakemutse”.

Visi Meya Niyonsenga na we yunze mu ry’abaturage, avuga ko imirenge yegereye icyo kiraro yose itunzwe n’ubuhinzi, ibyo bikaba byahombyaga abaturage ku rwego rukomeye, cyane cyane abarema isoko rya Vunga riremwa cyane n’ab’Akarere ka Gakenke, nko mu mirenge ya Mugunga, Rusasa, Janja na Muzo.

Ati “Umusaruro w’ibikomoka ku bitoki ibyinshi byavaga muri iyo mirenge bijyanwa i Nyabihu, ariko abenshi bari baracitse intege, bafata icyemezo cyo gutegereza ngo ikiraro gisanwe kuko bajyaga bavunika cyane, bivuze ko kuva inzira yongeye kuba nyabagendwa, n’ubukungu bw’Akarere kacu ka Gakenke burazamuka”.

Uwo muyobozi, yasabye abaturage gufata neza icyo kiraro, birinda kugitwaraho imizigo irenze ubushobozi bwacyo.

Ati “Ubundi ikiraro nka kirira kiba kigenewe kunyuraho abaturage, amagare n’amapikipiki ashobora kuba yemerewe kuhanyura ariko adapakiye imitwaro. Ubundi mu kukibungabunga birasaba ko n’umumotari utwaye umugenzi, mu gihe ageze ku kiraro umugenzi yakabaye avaho moto ikambuka idahetse n’umugenzi akagenda ukwe, akayisubiraho nyuma yo kwambuka”.

Ubwo cyasenywaga n'ibiza cyahise gifungwa
Ubwo cyasenywaga n’ibiza cyahise gifungwa

Yasabye abaturage gutungira agatoki inzego z’ubuyobozi, mu gihe babonye umuntu wangiza icyo kiraro cyangwa se babonye hari aho gitangiye guteza impungenge, kugira ngo hasanzwe hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka