Ikiraro cya Nyabugogo kiratangira gukoreshwa vuba

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikiraro cya Nyabugogo kiba gitangiye gukoreshwa mu bihe bya vuba, kuko imirimo yo kucyubaka yarangiye hakaba harimo gukorwa isuku.

Iki kiraro kigiye gutangira gukoreshwa
Iki kiraro kigiye gutangira gukoreshwa

Ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki 03 Kamena 2022, mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’abanyamakuru hagamijwe kubagezaho gahunda zitandukanye, ziteganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyabugogo giherereye ahazwi nko ku mashirahamwe, yatangiye mu ntangiriro za 2022, hagamijwe kuyobora no gukumira amazi yaturukaga muri Mpazi, yasenyeraga akanangiriza abatari bacye ndetse akanateza impanuka zitandukanye, zanaviragamo bamwe kuhaburira ubuzima.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kiraro irangirana na Kamena ndetse kigahita gitangira gukoreshwa, ariko siko byagenze kuko hongejwe iminsi bitewe n’uburemere bw’umushinga.

Emmanuel Asaba Katabarwa, umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, avuga ko imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyabugogo, yongerewe bitewe n’uburemere.

Ati “Habayeho igihe cyo kongera kubaka kiriya kiraro, bitewe n’uburemere bw’uriya mushinga n’uko ungana, n’icyatumaga cyubakwa. Muzi ko hariya hantu mu gihe cy’imvura, yagwaga ikangiza ibikorwa bitandukanye, ni umushinga usaba kwitonda abantu bakubaka neza, niyo mpamvu habayeho kongera igihe”.

Akomeza agira ati “Ikidushimishije ni uko umusaruro w’uko kwitonda ugenda ugaragara, ngira ngo imvura yaguye ejobundi yari nyinshi cyane, ariko nta ngaruka twagize kubera ko ikiraro cyamaze kuzura. Ibirimo bikorwa ubu ni ibikorwa byo ku ruhande, byo gutunganya umuhanda no gukora amasuku, tukaba twizeye ko nabyo biza kurangira mu bihe bya vuba”.

Abatuye, abagenda ndetse n’abakorera muri Nyabugogo, bavuga ko imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyabugogo yaziye igiye, kuko bizabafasha kwirinda impanuka zakundaga guterwa n’amazi menshi, yaturukaga muri ruhurura ya Mpazi mu bihe by’imvura.

Ikiraro cya Nyabugogo cyagombaga kuba cyaruzuye ndetse kigatangira gukoreshwa, mu gihe u Rwanda rwakiraga ku nshuro ya mbere inama ya CHOGM, yabereye i Kigali muri Kamena 2022.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka