Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Espagne kwitegura igikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yerekeje muri Espagne aho igiye gukorera imyitozo y’iminsi itegura igikombe cy’isi kizabera muri Croatia.

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’isi cya Handball cy’abatarengeje imyaka 19 kizabera muri Croatia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye yerekeje muri Espagne kuhakorera imyitozo.

Mbere yo kuhaguruka, kuri uyu wa Gatatu iyi kipe yahawe ibendera ry’igihugu bashyikirijwe na Rwego Ngarambe, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazamara iminsi 10 i Madrid muri Espagne, bakazahava tariki 30/07 berekeza muri Croatia, aho bazitabira igikombe cy’isi kizatangira tariki 02/08 kugera tariki 13/08/2023.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere ririmo Croatia yakiriye amarushanwa, Portugal ndetse na Algeria.
Ohereza igitekerezo
|