Ikipe itsinda ntawe uyisimbuza ariko tugomba no kugerageza amakipe mato tukayashyira mu kibuga - Mpayimana
Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Philippe Mpayimana yasabye abatuye mu Karere ka Nyaruguru ko nubwo ikipe itsinda ntawe uyisimbuza ariko igihe kigeze ngo bagerageze amakipe mato bayashyire mu kibuga.
Ni bimwe mubyo yagarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyayamaza kuri uyu wa kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, ubwo yahuraga n’abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo akabagezaho imigabo n’imigambi ye ikubiye mu ngamba zigera 50.
Ubwo yari mu Karere ka Nyaruguru ari naho avuka, mu ijambo yagejeje ku batuye muri ako Karere bari baje kumva imigabo n’imigambi ye, kandida Mpayimana yababwiye ko ari bo bazagira uruhare mu buyobozi bw’imyaka itanu iri imbere nyuma yo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kandi ko bafite umukoro wo kumva no kureba ibyo bashaka kubagezaho.
Yagize ati “Ibyiza duhoramo tuzajya dushima ababitugejejeho, nibyo koko ibikorwa birivugira, nibyo koko ikipe itsinda nta wuyisimbuza, ariko tugomba no kugerageza amakipe mato mato tukayashyira mu kibuga, tukareba niba ibyo atwijeje azabitugezaho, cyane cyane ko na demokarasi n’icyo ubundi bivuga, ni uko umuyobozi atorerwa ibyo yumvikanyeho n’abaturage, akabayobora kubyo bumvikanye.”
Kandida Mpayimana yanabwiye abatuye i Nyaruguru ko azaharanira ko buri muturage avuga rikijyana.
Yagize ati “Ikintu cy’abavuga rikijyana kinjiye mu miyoborere yacu yo mu Rwanda, jye ndifuza ko buri muturage wese avuga rikijyana, iryo jambo niba rigomba gucika cyangwa rigomba kugumaho, ni rigumeho kuri bose.”
Ageze mu Karere ka Nyamagabe kandida Mpayimana yatinze cyane ku bijyanye no gukunda Igihugu, aho yavuze ko yifuza ko Abanyarwanda bari mu mahanga biyumva ko ubutegetsi buri imbere kandi bagomba kubwiyumvamo.
Yagize ati “Nzakora ibishoboka byose kugeza n’aho twabemerera imyanya mu badepite, ariko bakisanga bakaza mu gihugu nk’abajya iwabo, bagahabwa za Passport ku bwinshi, tukabigiramo uruhare, cyane cyane rya torero ry’Umudugudu nifuza ko rigera no mu mahanga.”
Bamwe mu baturage batuye mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe bagaragaje kunyurwa na bimwe mu bikubiye mu migabo n’imigambi ya kandida Mpayimana, bavuga ko aramutse atowe bigashyirwa mu bikorwa, hari icyo bishobora kubafasha mu bikorwa bitandukanye byabo bya buri munsi, by’umwihariko ibiganisha ku iterambere.
Ohereza igitekerezo
|