Ikindi gice cy’umujyi wa Kigali kigiye kubakwamo inyubako ijyanye n’igihe

Abakorera imirimo itandukanye mu mu gice cy’umujyi wa Kigali gikikjwe na UTC, Kwa Rubangura, KCT na Centenary House bagiye kwimurwa kugira ngo naho hashyirwe amazu y’ubucuruzi agendanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Abakorera muri aya mazu bahawe kugeza tariki 25/08/2012 kugira ngo babe bayavuyemo. Hashize imyaka gahunda yo kuhabimura barayimenyeshejwe ariko ntishyirwe mu bikorwa; nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, abitangaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 24/08/2012, Ndayisaba yavuze ko bamaze gukorana na ba nyiri ibibanza ku buryo igishushanyo mbonera kizahita gishyirwa mu bikorwa, bagendeye ku mishinga ba nyiri ubwite batanze.

Ati: “Ririya zinga ryose rikikijwe n’imihanda ya kaburimbo kuva kuri Kigali City Tower ukazernguruka kuri UTC ukagaruka aho. Riri muri gahunda y’ahagomba kubakwa mu buryo bwihuse kugira ngo bihuzwe n’igishshanyo mbonera ariko byongerere n’amahirwe kuri ba nyirayo yo kwinjiza amafaranga menshi”.

Abenshi mu bakoreraga muri iki gice, kuri uyu munsi byagaragaraga nk’aho nta na gahunda yo kwimuka ihari ariko bavuga ko bitabatunguye kuko bamaze igihe kinini babizi ndetse bakaba biteguye kuhava.

Jacques Mugenzi, umwe mu bakorera muri iki gice ati: “Nta kubogama kurimo kuko bamaze igihe baraduteguje ndumva buri wese yariteguye agashaka iseta yo gukoreraho”.

Ibikorwa byo kwimura abacuruzi bagera ku 150 bakoreraga mu miryango 50 yabaruwe, byatwaye miliyari zigera ku 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Hakazubakwa amazu agerekeranye y’ubucuruzi n’ayo kubamo.

Ndayisaba yizeza ko ibikorwa byo kuhubaka bitazatinda kubera ko hari hasanzwe ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi, bizasaba ivugurura gusa.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo bazakomeze no muri za matewusi umugi wacu ugomba kugendana n’igihe tugezemo. turiya tuzu tw’akajagari tugasimbuzwa amazu mazima.

papy yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka