Ikimenyetso cy’Utwicarabami twa Nyaruteja kiri mu marembera
Mu Twicarabami twa Nyaruteja hazwi mu mateka y’u Rwanda nk’ahantu bivugwa ko umwami w’u Rwanda Mutara I Semugeshi yahuriye na Mutaga II Nyamubi w’u Burundi bakanywana ndetse bakemeranywa ko ibihugu byombi bitazongera gushotorana.
Ikimenyetso gisigaye cy’aho bariya bami bombi bicaye bakaganira ni igiti cy’umuko kiri i Nyaruteja nyine, aha akaba ari mu Murenge wa Nyanza, mu Karere ka Gisagara.
Uwo muko ariko urebye uri mu marembera kuko ubu uri mu rugo rw’umuntu, ukaba waranatemwe amashami, ku buryo hatagize igikorwa wazuma.
Tariki 30 Gicurasi, itsinda ry’abanyeshuri biga amateka n’umurage muri Kaminuza y’u Rwanda, bari kumwe n’abashakashatsi ndetse n’abakozi b’Inteko y’Umuco bageze ahari uriya muko. Cyari kimwe mu bikorwa Inteko y’Umuco yakoze mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingoro z’umurage ubusanzwe wizihizwa ku itariki 17 Gicurasi.
Batangajwe no kubona uriya muko uri mu marembera nyamara wakagombye kubungwabungwa kugira ngo ujye usurwa n’abashaka kumenya amateka y’Utwicarabami twa Nyaruteja.
Marie Rose Murekatete, umwe mu banyeshuri, yagize ati “Mu bigaragara, ikimenyetso kigiye gucika. Ni igiti, kandi ndabona baragitemye. Igiti kandi iyo ugitemye kiba gifite amahirwe yo kuma.”
Yifuje rero ko cyabungwabungwa agira ati “Niba ari Leta cyangwa abandi baba babifite mu nshingano, bakwimura abatuye aha bakareba aho babatuza, ahari ikimenyetso hakabungwabungwa hanubakiye ku buryo abantu bajya baza kuhasura bisanzuye, batavuga ngo turasanga abantu murugo.”
Naho Chaste Nturo ushinzwe kubungabunga ahantu ndangamateka mu Nteko y’Umuco avuga ko nyuma yo kuhasura hazigwa ku bimenyetso byahashyirwa.
Ati “Hari ibyapa bishyirwa ahantu ndangamateka byanditseho inshamake y’amateka ahavugwa, kandi Inteko y’Umuco igakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo ibimenyetso bihari birusheho kubungwabungwa.”
Ikindi, ngo bakomeje no kuganiriza abafite uriya muko mu rugo rwabo kugira ngo bawurinde, bazirikana ko ari umutungo rusange ufitiye akamaro Abanyarwanda
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uburangare bw’ubuyobozi mu ukutamenya agaciro k’amateka y’igihugu n’umurage uyabamo.
Ubu se umuturage yahubatse batateba!
Iyo umuturage umwe abaye injiji n’abandi baba zo?
Uburangare bw’ubuyobozi mu ukutamenya agaciro k’amateka y’igihugu n’umurage uyabamo.
Ubu se umuturage yahubatse batateba!
Iyo umuturage umwe abaye injiji n’abandi baba zo?