Ikiguzi cy’ibyangombwa byo kubaka mu mujyi wa Kigali cyagabanyijwe
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yateranye Cyumweru tariki 29/04/2012, yemeje ko ikiguzi cy’amafaranga yakwa abasaba ibyangombwa byo kubaka (Fiche Cadastrale) agomba kugabanywaho 30%, mu rwego rwo korohereza ababisaba.
Ikiguzi cyo gukoresha icyangombwa cya Fiche cadastrale (Deed plan) cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 gishyirwa ku bihumbi 42, naho uruhushya rwo kubaka ruva ku mafaranga 200 rushyirwa ku 140 kuri metero kare.
Umujyi wa Kigali kandi wagabanyije ihazabu icibwa abatishyuriye ku gihe amafaranga ya parikingi rusange mu mujyi, avanwa ku bihumbi 50 ashyirwa ku bihumbi 10 ku muntu urengeje amasaha 24 atarishyurira ikinyabiziga.
Muri iyo nama kandi Umujyi wa Kigali wanashyizeho amabwiriza abuza akanahana ikoreshwa ry’abana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko, imirimo itemewe harimo iyo mu ngo nk’ububoyi cg ubuyaya.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngewe nikibazo
hari umpagarariye kucyangombwa
cyubutaka nkaba nifizagako yakurwaho