Ikigo Volcano Ltd gitwara abagenzi cyageneye inkunga y’ibiribwa uturere 10

Olivier Nizeyimana uyobora ikigo Volcano Ltd kizwi cyane mu gutwara abagenzi mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko ikigo ayobora cyageneye uturere 10 two mu Rwanda inkunga y’ibiribwa.

Uturere twagenewe inkunga ni Nyarugenge, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe,Nyaruguru, Rusizi na Rubavu.

Buri karere kagenewe toni imwe y’umuceri, na toni y’ifu y’ibigori izwi nka Kawunga, ibiribwa bikaba byahise bitangira gutangwa kuri uyu wa gatatu tariki 01 Mata 2020 haherewe ku karere ka Nyarugenge, naho utundi turere biratugeraho hagendewe ku modoka zibitwara.

Umuyobozi wa Volcano Ltd avuga ko ibyo batanze byatewe n’ubushobozi. Ngo iyo bikunda bari gutanga byinshi bashingiye ku bihe Abanyarwanda benshi barimo kubera icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Natwe ntabwo tworohewe kubera ubu imirimo yahagaze ariko twifuje kugira icyo dukora nk’abantu bafite umutima ugira urukundo.”

Avuga ko impamvu bahisemo utu turere bashingiye ku hantu Volcano Ltd izwi cyane ariko ko iyo babona ubushobozi bari kongera ibyo gutanga kimwe no kongera aho bagenera inkunga.

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guha ibiribwa abantu bari basanzwe bakora nyakabyizi bagashobora kubona ibibatunga, nyamara muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakaba batagisohoka ngo bajye gukora.

Imiryango myinshi mu Rwanda ivuga ko ibayeho nabi, ndetse imwe igafashwa n’abaturanyi, hiyongereyeho abagiraneza bagenda bakusanya inkunga bakazitanga.

Hamwe imiryango itagengwa na Leta yatangiye gutanga ibiribwa, mu gihe ahandi, abikorera na bo bagira ibyo batanga.

Mu gufasha abaturage kubona ibibatunga, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura amakoperative cyasabye ubuyobozi bw’amakoperative gutanga inyungu n’ubwasisi.

Ibitekerezo   ( 7 )

Muhanga muzarebe uburyo mubitanga nezakuko nizindi nkunga zahaje bazitanga nijoro abanu baryamye cyane cyane muri nyarucyamo 2 bakoresha ikimenyane bamudugu bakigabanire

No TWA masengesho Vincent yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ndashimiye ivy’imvamutima umuyobozi wa volcano kurico gitekerezo yagiz n’abandi babonereho

NINTUNZE Léonard yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Olivier thank you so much for being such role model,I personally like you and your campany as well,you have so lovely staff working closely as the anointed family Emely, Musinga,...,kindly let’s your business how and grow you really deserve it.

Jeremiah yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Mutubabarize abomuri JaLi konacyobagenela abakomvayeri biburasirazuba tumerewe nabi muribibihe murakoze

Kasimu yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Thank you for your helpful,Volcano i like u too i’m from RUHANGO District

Alias yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Igikorwa kiza pe.Mu gihe hari ikindi kigo gitwara abagenzi cyahisemo kwirukana abakozi bacyo uyu we aragaburira abagizweho ingaruka na COVID-19.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Asante Sana @Olovier #VOLCANO Ltd kugikorwa nk’icyo cy’indashyikirwa wakoze!
Urugero rwiza muri PSF. Imana ihe igihe umugisha kdi yagure business yawe kuko wakuye mubyo yaguhaye ugatabara abababaye mubihe nk’ibi bikomeye!Imana izagukubire inshuro inzovu!

Stay #Patriotic
Stay Home

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka