Ikigo Volcano Ltd gitwara abagenzi cyageneye inkunga y’ibiribwa uturere 10
Olivier Nizeyimana uyobora ikigo Volcano Ltd kizwi cyane mu gutwara abagenzi mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko ikigo ayobora cyageneye uturere 10 two mu Rwanda inkunga y’ibiribwa.
Uturere twagenewe inkunga ni Nyarugenge, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe,Nyaruguru, Rusizi na Rubavu.
Buri karere kagenewe toni imwe y’umuceri, na toni y’ifu y’ibigori izwi nka Kawunga, ibiribwa bikaba byahise bitangira gutangwa kuri uyu wa gatatu tariki 01 Mata 2020 haherewe ku karere ka Nyarugenge, naho utundi turere biratugeraho hagendewe ku modoka zibitwara.
Umuyobozi wa Volcano Ltd avuga ko ibyo batanze byatewe n’ubushobozi. Ngo iyo bikunda bari gutanga byinshi bashingiye ku bihe Abanyarwanda benshi barimo kubera icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Natwe ntabwo tworohewe kubera ubu imirimo yahagaze ariko twifuje kugira icyo dukora nk’abantu bafite umutima ugira urukundo.”
Avuga ko impamvu bahisemo utu turere bashingiye ku hantu Volcano Ltd izwi cyane ariko ko iyo babona ubushobozi bari kongera ibyo gutanga kimwe no kongera aho bagenera inkunga.
Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guha ibiribwa abantu bari basanzwe bakora nyakabyizi bagashobora kubona ibibatunga, nyamara muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakaba batagisohoka ngo bajye gukora.
Imiryango myinshi mu Rwanda ivuga ko ibayeho nabi, ndetse imwe igafashwa n’abaturanyi, hiyongereyeho abagiraneza bagenda bakusanya inkunga bakazitanga.
Hamwe imiryango itagengwa na Leta yatangiye gutanga ibiribwa, mu gihe ahandi, abikorera na bo bagira ibyo batanga.
Mu gufasha abaturage kubona ibibatunga, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura amakoperative cyasabye ubuyobozi bw’amakoperative gutanga inyungu n’ubwasisi.
1/2Ubuyobozi bwa @VolcanoLtd burashyikiriza inkunga y'ibiribwa uturere 10 ,buri karere kagenewe toni 1 y’umuceri ndetse na Toni imwe ya kawunga mugufasha abagizweho ingaruka na #COVIDー19 @Rwandapolice @RwandaLocalGov @RURA_RWANDA @PSF_Rwanda @RwandaSouth @RwandaWest pic.twitter.com/dtbRb7aWMz
— VOLCANO (@VolcanoLtd) April 1, 2020
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,391
- #COVID19: Abanduye 7 babonetse mu bipimo 3,316
- #COVID19: Abantu 4 banduye babonetse mu bipimo 3,631
- #COVID19: Abantu 15 banduye babonetse mu bipimo 2,883
- #COVID19: Abantu 14 banduye babonetse mu bipimo 4,766
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 4,082
- #COVID19: Abantu 3 banduye babonetse mu bipimo 2,338
- #COVID19: Abantu 10 banduye babonetse mu bipimo 2,918
- #COVID19: Abantu 13 banduye babonetse mu bipimo 3,142
- #COVID19: Abantu 5 banduye babonetse mu bipimo 3,922
- #COVID19: Abantu 13 banduye babonetse mu bipimo 3,107
- #COVID19: Abantu 27 banduye babonetse mu bipimo 2,631
- #COVID19: Abantu 50 banduye babonetse mu bipimo 3,766
- #COVID19: Abantu 64 banduye babonetse mu bipimo 2,924
- #COVID19: Abantu 13 banduye babonetse mu bipimo 2,712
- #COVID19: Abantu 16 banduye babonetse mu bipimo 4,035
- #COVID19: Abantu 58 banduye babonetse mu bipimo 3,999
- #COVID19: Abantu 20 banduye babonetse mu bipimo 3,072
- #COVID19: Abantu 19 banduye babonetse mu bipimo 3,020
- #COVID19: Abantu 25 banduye babonetse mu bipimo 3,753
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Muhanga muzarebe uburyo mubitanga nezakuko nizindi nkunga zahaje bazitanga nijoro abanu baryamye cyane cyane muri nyarucyamo 2 bakoresha ikimenyane bamudugu bakigabanire
Ndashimiye ivy’imvamutima umuyobozi wa volcano kurico gitekerezo yagiz n’abandi babonereho
Olivier thank you so much for being such role model,I personally like you and your campany as well,you have so lovely staff working closely as the anointed family Emely, Musinga,...,kindly let’s your business how and grow you really deserve it.
Mutubabarize abomuri JaLi konacyobagenela abakomvayeri biburasirazuba tumerewe nabi muribibihe murakoze
Thank you for your helpful,Volcano i like u too i’m from RUHANGO District
Igikorwa kiza pe.Mu gihe hari ikindi kigo gitwara abagenzi cyahisemo kwirukana abakozi bacyo uyu we aragaburira abagizweho ingaruka na COVID-19.
Asante Sana @Olovier #VOLCANO Ltd kugikorwa nk’icyo cy’indashyikirwa wakoze!
Urugero rwiza muri PSF. Imana ihe igihe umugisha kdi yagure business yawe kuko wakuye mubyo yaguhaye ugatabara abababaye mubihe nk’ibi bikomeye!Imana izagukubire inshuro inzovu!
Stay #Patriotic
Stay Home