Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga kirataka umubare muke w’abakozi

Ubuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga giherereye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi, butangaza ko cyakira abarwayi benshi, ugereranyije n’abakozi bafite.

Nsabimana Camile, umuyobozi w’iki kigo, atangaza ko mu gihe ikigo gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ibihumbi bitatu na 416 ku kwezi, mu Ugushyingo 2015 bakiriye abarwayi ibihumbi bine na 960, bangana na 145% by’abo bagombaga kwakira.

Ikigo nderabuzima cya nyamiyaga
Ikigo nderabuzima cya nyamiyaga

Iyo umubare wabaye mwinshi gutya, uyu muyobozi avuga ko bigira ingaruka ku babagana, kuko batabasha guhabwa serivisi zihuta. Nsabimana avuga ko ikigo gifite abaforomo 11, ariko kugira ngo serivisi zitangwe neza, bakeneye byibura abaforomo 19.

Uyu muyobozi asaba akarere kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’ubuzima bakongererwa umubare w’abakozi, kuko bituma hashobora kugaragara abarwayi binubira serivisi bahabwa n’abakozi kandi ntako baba batagize.

Uretse gusuzuma abarwayi no kubaha imiti, avuga ko hari izindi serivisi zitangwa n’ikigo nderabuzima zikenerawamo abaforomo. Ati “muri abo baforomo 11, hari uba ari muri konji, hari uba yaraye izamu, hakaba n’uribuze kurirara; kandi hakaba n’izindi serivisi tugomba gutanga nko gukingira no gupima ababyeyi batwite n’ibindi”.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Uwera Marie Alice, ahamya ko ikibazo cy’abakozi bake mu mavuriro no mu bigo nderabuzima ari rusange, kubera ko hari abahembwaga n’abaterankunga bahagaritswe.

Aragira, ati “Ntago ari ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga honyine hari ikibazo cy’abakozi bake, ahubwo no ku bindi bigo ndetse no ku bitaro dufite ikibazo cy’abakozi”.

Ngo abakozi b’amavuriro bahembwa na Minisiteri y’ubuzima. Kuri ubu hariho n’ikibazo cy’uko abatarize icyiriro cya mbere cya Kaminuza, batemerewe guhabwa akazi. Uwera, ati “amabwiriza ya MINISANTE ntiyemerera aba A2 guhabwa akazi k’ubuforomo kandi no kuba A1 umushahara ntuhinduka”.

Ikibazo cy’abakozi bake mu mavuriro ngo Ubuyobozi bw’akarere ntibuhwema kugikorera ubuvugizi, ariko buranasaba n’abakozi kudatanga serivise mbi bitwaje ko ari bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyamiyaga batanga service mbi kabisa najyiye kwivurizayo nsohoka hanze gato kwitaba telephone bari banga kumvura ngonaje kwitaba telephone cg naje kwivuza ,ntaha ntavuwe kdi narimerewe nabi niyo babaha abobakozi basaba sinziko service yaho yahinduka ikabanziza nukudutabara twe rubanda rugufi turaharenganira peeeee

ruyumba yanditse ku itariki ya: 31-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka