Ikigo gishinzwe imyubakire cyemeje ikoreshwa ry’amatafari ya rukarakara

Guhera ku itariki 20 Nzeri 2022, umuntu ufite ikibanza ushaka kubakisha inzu ye amatafari ya rukarakara yemerewe kujya gusaba uruhushya rwo kubaka akaruhabwa kandi ibyo bikorwa mu mijyi no mu cyaro, ariko hari ibigomba kwitonderwa.

Amabwiriza mashya yatanzwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) yashyizweho mu rwego rwo kuvugurura ayari yashyizweho mbere muri Kanama 2022.

Amabwiriza mashya yasohotse ku itariki 20 Nzeri 2022, yasobanuye neza ubwoko bw’inzu zemerewe kubakishwa amatafari ya rukarakara.

Amatafari ya rukarakara yemerewe kubakishwa gusa ku nzu zisanzwe, zitari imiturirwa, kandi zitarengeje metero kare 200, bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Uturere n’Umujyi wa Kagali.

Inyubako zihurirwamo n’abantu benshi nk’insengero, imisigiti, n’inzu z’ubucuruzi ntizemerewe kubakishwa amatafari ya rukarakara.

Mu gihe cyashize, Umujyi wa Kigali wahoraga mu bibazo byo kurwanya imyubakire itubahirije amategeko, aho wasangaga inzu nyinshi mu zubakwaga nta burenganzira zarabaga zubakishijwe amatafari ya rukarakara kuko ari yo yakoreshwaga cyane.

Amabwiriza mashya ya RHA asobanura neza ko, ubu ushaka kubaka wese akoresheje amatafari ya rukarakara yabikora, icyangombwa ni uko aba afite uruhushya rwo kubaka gusa.

N’ubwo hari izo nzu zemerewe kubakishwa amatafari ya rukarakara, ariko amabwiriza mashya ya RHA avuga ko zigomba kuba zifite fondasiyo yubakishijwe amabuye na sima.

RHA yiyemeje kuzatanga amahugurwa ku bubatsi bifuza kumenya ibijyanye no kubaka inzu za rukarakara, kugira ngo babone impapuro zemeza ko babishoboye. Ikindi kandi ngo bazashishikarizwa kwibumbira mu makoperative.

Inzu zose zizubakishwa amatafari ya rukarakara zizandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (recorded in a database), kugira ngo zishobore gukurikiranwa.

Mu mabwiriza mashya kandi, RHA isobanura uko amatafari ya rukarakara akwiye kumishwa, uko amatari meza ya rukarakara akwiye kuba ameze, uburyo bwiza bwo kubaka amatafari ya rukarakara n’ibindi. Amabwiriza mashya agamije ahanini kuziba icyuho cy’inzu zo guturamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza rwose, erega rukarakara yubatswe neza bagashyiramo diagonale ntaho ijya.muzarebe amazu y’abihaye Imana yo muri za 70 ko atakiriho?

Uyubaka neza, ugakora finisage neza iyo nzu ntaho yajya

Whaou yanditse ku itariki ya: 26-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka