Ikigo cya Iwawa gikoresha ibijumba mu kuvura amaso abahagororerwa

Abakozi b’ikigo gishinzwe igororamuco ku kirwa cya Iwawa batangaza ko bifashisha ibijumba bya Orange bikize kuri Vitamine A mu kuvura amaso bamwe mu bagororerwa kuri iki Kirwa.

Ibijumba bifite ibara rya Orange byera Iwawa
Ibijumba bifite ibara rya Orange byera Iwawa

Ibijumba bya kijyambere bifite imbere ibara rya ‘orange’ bikungahaye kuri vitamine A, ubuyobozi bwa Iwawa bukaba bwarasanze byafasha urubyiruko ruhajyanwa kuvurwa indwara z’amaso.

Ntashyeneza Theophile wigisha ubuhinzi urubyiruko rugororerwa Iwawa avuga ko basanze ibijumba bifite ibara rya orange bifite akamaro ko kuvura indwara z’amaso bahitamo kubihinga.

Agira ati “nkuko ubibona bifite ibara rya orange, bikize kuri vitamin A kandi iri ku rwego ruri hejuru ku buryo ubiriye mu minsi irindwi ikibazo cy’amaso kirashira. Ibi twarabigerageje kandi bitanga umusaruro.”

Ntashyeneza Théophile wigisha ubuhinzi Iwawa
Ntashyeneza Théophile wigisha ubuhinzi Iwawa

Ntashyeneza avuga ko mu rubyiruko ruzanwa Iwawa hari abadashobora kureba mu masaha y’umugoroba kandi iyo bahawe ibi bijumba mu minsi irindwi barareba.

“Twagiye tubona urubyiruko ruza byagera amasaha y’umugoroba bakarurandata kubera kutareba, ariko iyo twabahaga kuri ibi bijumba mu minsi irindwi, babaga bamaze gukira, ibyo twarabikoze tubona umusarauro wabyo.”

Akomeza avuga ko uretse kuba bikize kuri Vitamine A ikize mu kuvura amaso, ngo bigira uruhare runini kurwanya imirire mibi.

Umwe mubiga ubuhinzi Iwawa arimo kugenzura uko ibijumba byeze
Umwe mubiga ubuhinzi Iwawa arimo kugenzura uko ibijumba byeze

Ikigo ngororamuco no guteza imbere imyuga cya Iwawa cyashyize imbere mu kwigisha ubuhinzi bw’ibijumba kugira ngo bushobore gutezwa imbere no kugira uruhare mu kurwanya indwara z’amaso n’imirire mibi, naho abanyeshuri bigishwa ubuhinzi ngo bizabafasha kwiteza imbere kuko bikenewe ku isoko.

Abahanga mu birebana n’ubuzima basaba ababyeyi kugaburira abana ibijumba bya Orange kubera ko birinda umwana kurwaragurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka