Ikigo BasiGo kigiye kohereza mu Rwanda bisi zikoresha amashanyarazi

Ikigo BasiGo kizobereye mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange gikoresheje bisi zikoresha amashanyarazi cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda aho kigiye kohereza mu Rwanda bisi za mbere bitarenze mu Ukwakira uyu mwaka.

U Rwanda rugiye kuba igihugu cya kabiri kibaye isoko rya BasiGo nyuma ya Kenya nk’Igihugu kimaze kumenyera gukoresha izo bisi nk’uburyo bugezweho bwo gutwara abantu mu mujyi munini wa Nairobi.

Binyuze muri ubwo bufatanye, BasiGo na AC Mobility bateganya guha ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda, bisi zikoresha amashanyarazi zigera kuri 200, kugeza mu mpera z’umwaka wa 2024.

Ni nyuma y’uko BsiGo yagejeje bwambere bisi zikoresha amashanyarazi muri Kenya, gifunguye ishami mu Rwanda mu izina rya BasiGo Rwanda Ltd ndetse kinagirana amasezerano na AC Mobility, ifasha abagenzi kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Tap&Go.

BasiGo ni ikigo gisanzwe gikora mu buryo giha ibindi bigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bisi zikoresha amashanyarazi, mu buryo bwo kuzikodesha hishyurwa ku bilometero imodoka yakoze, buzwi nka Pay-As-You-Drive.

Ubuyobozi bwa BasiGo bwanatangaje ko bwatangiye ubufatanye n’Ikigo AC Group gitanga amakarita yo kwishyuriraho serivisi z’ingendo, kugira ngo umunsi izo bisi zizaba zageze mu Rwanda abagenzi bazakomeze gukoresha uburyo bamenyeye bwo kwishyura.

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo akaba ari na we wayishinze Jit Bhattacharya, yavuze ko bishimira kuba ubufatanye batangiranye na AC Mobility butazorohereza abagenzi gusa ahubwo buzanafasha ibigo bya taransiporo bizahabwa izo bisi kuba byagenda bizishyura uko zikoreshwa.

Yagize ati: “BasiGo yishimiye gufatanya na AC Mobility, ikigo kiri imbere mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngendo mu Rwanda, mu gutanga umusanzu mu kwihutisha urugendo ruganisha ku buryo bw’ingendo bushingiye ku mashanyarazi."

Yakomeje avuga ko izi bisi zikoresha amashanyarazi uretse kugabanya ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli zizanagabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yagize ati: “Izo bisi zikoresha amashanyarazi zikuraho ikibazo ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ariko nanone zikanagira uruhare mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Ikindi kandi binyuze muri gahunda yo kwishyura uko utwaye (Pay-As-You-Drive), tunejejwe no kuzana igisubizo cya bisi z’ikoranabuhanga zoroshye kwishyura, zihendutse kandi zorohera buri kigo gitanga serivisi za taransiporo mu Rwanda.”

Naho umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bijyanye n’inshingano z’uru rwego ayoboye zo kwihutisa iterambere ry’urwego rw’abikorera mu Rwanda, ruhaye ikaza ubufatanye bwa BasiGo na AC Mobility.

Yakomeje agira ati "Ubu bufatanye mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange buzihutisha urugendo rwo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ndetse bufashe mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali."

Jones Kizihira Umuyobozi Mukuru wa AC Mobility, yavuze ko bishimiye ubu bufatanye bugiye kuzana impinduka mu rwego rw’ubwikorezi rusange bukoresha bisi z’amashanyarazi.

Yagize ati: “Tunejejwe no gutangirana ubufatanye na BasiGo bwo kuzana impinduka muri gahunda yo gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi mu Rwanda. Igihugu cyageze ku iterambere ryihuse, bituma hakenerwa uburyo bwo gukora ingendo za rusange bugezweho kandi buhendutse. Bisi zikoresha amashanyarazi zizanafasha mu koroshya igiciro cy’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse binafashe igihugu kwimukira ku buryo bwo gutwara abantu butangiza ibidukikije.“

Kizihira yakomeje avuga ko biteguye gukorana na BasiGo mu kubaza umusaruro ubunararibonye bwose bafite mu gukora no gukoresha bisi z’amashanyarazi, mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka urwego rwa taransiporo ruramba mu Rwanda.

Guverinioma y’u Rwanda iheruka gutangaza ubushake bwo kongera imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa KIgali, bikajyana n’intego y’uko nibura 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda, zizaba zikoresha amashanyarazi mu 2030.

BasiGo yashinzwe mu 2021, ifasha mu kugeza muri Nairobi bisi zikoresha amashanyarazi. Imaze kugurisha bisi 19 mu batwara abantu muri Kenya, ndetse imaze gutumiza izindi zisaga 100 zasabwe n’abazikeneye.

Kugeza ubu icyo kigo kivuga ko bisi zacyo ziri mu muhanda zimaze gukora ibilometero 460,000 no gutwara abagenzi barenga 580,000. Bisi 200 zikoresha amashanyarazi zitezewe i Kigali bitarenze mu mpera z’umwaka utaha, ahateganyijwe ko hari n’izindi zizagenda ziza ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka