Ikibuga cy’indege cya Bugesera ntikizarenza 2024 kitaruzura- Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba kigeze ku rugero rwa 70% mu mpere z’uyu mwaka wa 2023, ndetse ko imirimo yo kucyubaka izaba yasojwe bitarenze umwaka utaha wa 2024 hagati.

Ibi, Perezida Kagame yabitangarije abanyamakuru aho ari mu ruzinduko iDoha muri Qatar.

Ni uruzinduko yagiyemo kuva ku munsi w’ejo tariki 23 Gicurasi, akaba yaritabiriye inama yiga ku Bukungu bw’igihugu cya Qatar (Qatar Economic Forum), igiye kuba ku nshuro ya 3.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi wa Qatar Airways, Akbar Al-Baker.

Umukuru w’igihugu kandi yashimangiye ko imikoranire hagati yu Rwanda na Qatar mu guteza imbere ingendo zo mu kirere ikomeje kugenda neza.

Iki kibuga kizuzura gitwaye miliyari 2 z’amadorari, aho byitezwe ko kizafasha u Rwanda kuba ku isonga mu ngendo zo mu kirere ku mugabane wa Afurika, Qatar Airways ikazaba ifite imigabane ingana na 60%.

Iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 130 ndetse mu gihe icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, kizaba kibasha kwakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.

Mu cyiciro cya kabiri, bagere kuri miliyoni 14 buri mwaka. Kizaba kandi gifite ubushobozi bwo kwakira toni ibihumbi 150 z’imizigo buri mwaka.

Inama y’ihuriro y’ubukungu ya Qatar, itegurwa na Bloomberg, ku gitekerezo cy’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 23 kugeza 25 Gicurasi 2023.

Ni inama y’ingenzi mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoranari mu burasirazuba bwo hagati, yibanda ku bibazo bikomeye by’ubukungu bigaragazwa n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi n’abandi.

Iyi nama kandi igamije gutanga ibitekerezo bishya ku bibazo bibangamiye ubukungu, binyuze mu biganiro bitangwa n’abayobozi batandukanye.

Uretse Perezida Kagame uzatanga ibiganiro, abandi bazatanga ibiganiro muri iyi nama harimo Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, Perezida wa Ghana, Perezida wa Paraguay, Minisitiri w’Intebe wa Georgia, Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar n’abandi.

Iyi nama y’ubukungu ibera i Doha, igamije no kugaragaza ubushobozi bwa Qatar mu guhuza Aziya na Afurika n’ibindi bice by’Isi, ndetse no gushimangira ko iri huriro ari umwanya ukomeye wa diplomasi ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AMAKURU,GUYUMUNSI

NERISONI,JJUKO yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

NCAKA,KUMENYA,AHO,KUBAKA,AHO,KUGEZE

NERISONI,JJUKO yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka