Ikibazo cya Nyabarongo ikunze gufunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira kigiye kubonerwa igisubizo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko mu kwezi kumwe haraba habonetse ibisubizo by’ubusesenguzi, ku cyakorwa ngo umugezi wa Nyabarongo udakomeza gufunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze mu Ngororero, amazi aba yuzuye mu muhanda ntawe utambuka
Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze mu Ngororero, amazi aba yuzuye mu muhanda ntawe utambuka

Bitangajwe mu gihe muri iyi minsi no mu bihe by’imvura nyinshi, uwo muhanda ukunze gufungwa kubera ko amazi ya Nyabarongo aba menshi akawurengera, ku buryo imodoka zitabasha kwambuka, abayobozi bakavuga ko uwo muhanda ugiye gukorwa ariko bigahera mu magambo gusa.

Muri Werurwe 2020 nibwo umuyobozi mukuru wungirije muri RTDA, Baganizi Emmile yabwiye Kigali Today.com, ko mu mpeshyi y’uwo mwaka igice cy’umuhanda kirengerwa n’amazi ya Nyabarongo, kizazamurwa nk’uko byakozwe ku muhanda Kigali- Kamonyi, n’ubundi nawo wajyaga urengerwa n’amazi ya Nyabarongo.

Imyaka ibiri irashize uwo mwanzuro utarashyirwa mu bikorwa, kuko ubu hongeye gutangizwa ubusesenguzi bw’uko uwo muhanda wakorwa mu buryo burambye, ibisubizo bikaba ngo bizaboneka mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Baganizi avuga ko ibyari byakozwe mbere muri 2020 byagaragaye ko bidatanga igisubizo kirambye, ari nayo mpamvu hongeye gukorwa indi nyingo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’inzuzi (RWB).

Baganizi avuga ko kugira ngo amazi yuzura mu kabande ko mu kibaya cya Nyabarongo aturuka mu misozi itandukanye, ku buryo bisaba kugenzura neza aho ayo mazi ava n’uburyo yanyuzwa ahandi kugira ngo atabyiganira muri icyo kibaya.

Avuga kandi ko hakwiye gusuzumwa uko harwanywa isuri mu misozi ikikije Nyabarongo aho ayo mazi aturuka, noneho hakarebwa n’uko umuhanda wazamurwa hakurikijwe ibyakozwe na RWB, aho izo nzego zombi ngo zirimo gukorana ngo harebwe igisubizo kirambye.

Agira ati “Turimo gukorana na RWB ngo turebe icyakorwa kirambye tudatangira kubaka umuhanda tutabanje kureba ikibazo cy’ayo mazi, mu kwezi kumwe tuzaba twabonye ibyo bisubizo”.

Ku kijyanye no kuba Baganizi ubwe yari yatangaje muri 2020 ko umuhanda ugiye kuzamurwa, ngo ibyo byari ibyihutirwa, ariko bitatangaga igisubizo kirambye, kuko amazi yinjira mu muhanda azamukira mu miyoboro isanzwe isohora amazi iyasuka muri Nyabarongo.

Nta gihe kizwi umuhanda waba wakozwe

Baganizi avuga ko imirimo izakorwa ihenze kuko agace gasabwa gutunganywa kagomba kwitonderwa, amazi akabanza gufatirwa mu misozi ikikije Nyabarongo, hanyuma umuhanda ukabona gukorwa.

Aha amazi yuzuye mu muhanda ku buryo utamenya aho utandukaniye na Nyabarongo
Aha amazi yuzuye mu muhanda ku buryo utamenya aho utandukaniye na Nyabarongo

Icyakora ngo mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2022 hazaba hatangajwe ibyagenderwaho, hanyuma hashakwe ingengo y’imari yihuse yafasha mu gutunganya uwo muhanda, igice kirengerwa n’umwuzure wa Nyabarongo.

Agira ati “Ntabwo navuga ngo ni ejo cyangwa umunsi runaka, kuko abatekinisiye bacu barateganya kujya kureba uko byanonosorwa, noneho hagashakwa ingengo y’imari kuko kariya gace gasaba ibintu bihenze, ariko abaturage nabasaba ko bagira icyizere kuko natwe ubuhahirane butagenda neza biraduhangayikishije”.

Hagati aho abakoresha uwo muhanda bakomeje gutaka ibihomba baterwa no kuba badahahirana cyangwa ngo bagenderane, cyane cyane ku bajya kurangura ibicuruzwa mu mujyi wa Kigali, n’abakora ingendo ziva Muhanga zigana Rubavu na Musanze, mu gihe icyizere bahabwa n’abayobozi gikomeje kugenda gihindagirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka