Ikibazo cya Kongo kizakemurwa n’Abanyafurika ubwabo - Prezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko ikibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kizakemurwa n’Abanyafurika ubwabo, abandi bashaka gutanga umusanzu wabo bakazaza ari inyongera.
Ibi Perezida yabishimangiye kuri uyu wa kane tariki 27/09/2012 mu nama yabereye ku cyicaro cya UN i New York yagiranye na mugenzi we wa Congo, Joseph Kabila ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu. Iyo nama yari iyobowe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon.
Kagame yahamagariye abitabiriye iyo nama gushyigikira imbaraga zigamije gushakira igisubizo kirambye ikibazo cya Kongo-Kinshasa zatangijwe n’umuryango uhuza ibihugu by’ibiyaga bigari (ICGRL).
Yagize ati: “Ubushake bw’akarere ni ingirakamaro mu gushaka igisubizo kirambye n’umuntu wese ushaka gutanga umusanzu akwiye gushyigikira ubwo bushake kuko ari bwo buryo bwiza dufite. Igikenewe kurusha ibindi ni ukudushyigikira si ukuduca intege.”
Yakomeje anenga uburyo Abanyekongo bikura ikibazo bafite bakavuga ko bagiterwa n’abandi bantu bavuye hanze kandi ari bo bagifite uruhare nyamukuru. Ati: “imitwe ya gisirikare yitwaje intwaro yavuye ku mateka amaze igihe kirekire yabaye. Guhitamo umutwe wa gisirikare umwe mu mitwe myinshi ni ukwihunza ikibazo nyirizina.”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame ashimangira ko ikibazo cya Kongo kidashobora gukemuka mu gihe cyose umuryango mpuzamahanga uzakomeza kutabona neza ikibazo nyirizina.
Yabisobanuye muri aya magambo: “Umuti urambye ku kibazo cya Kongo uzaturuka mu gukemura ibibazo by’ubuyobozi bwa Kongo-Kinshasa no gushakira igisubizo ibibazo by’abaturage kugira ngo imbaraga zo kurangiza ikibazo kiriho zigire icyo zigeraho.”
Ikibazo cya Kongo ni ingutu ku buryo umuryango mpuzamahanga utagomba kwibanda gusa ku mutwe utavuga rumwe na Leta (M23) ukirengagiza ibindi bibazo by’ingutu biri mu burasirazuba bwa Kongo ndetse n’ahandi; nk’uko Prezida Kagame yakomeje abishimangira.
Muri ibyo bibazo, yatanze urugero rw’Abanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda bibasiwe no kwicwa, gufatwa ku ngufu no kwicwa urubozo kandi Leta ya Kongo, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango itegamiye kuri Leta ibireba ikabyirengagiza.
Perezida w’u Rwanda yijeje ko igihugu cye kiteguye gufasha Kongo gifatanyije n’akarere mu gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’umutekano muke urangwa muri Kongo.
Ban Ki-Moon atangaza ko ahangayikishijwe n’intambara ibera muri Kongo ariko agashimangira ko inzira ya politiki ari yo nzira imwe rukumbi ishobora gukemura ikibazo cya Kongo.
Umunyamabanga wa UN yasabye ko umutwe wa gisirikare utagira aho ubogamiye wakwigwa neza kugira ngo uzasohoze inshingano zawo neza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kuki kongo mayimayi zihoraziko rukozishakiye nindimitwe
yi
nyeshyamba zivuguru u ndirurimi rutari icyinyarwand arikobo bashaka guharani uburenganzirabwabo nabo nka bakongomani hakavugwa urwanda bigasakuza bigezehariya nabagirinama yokudatezu kakuntego bihaye kugezaho abazungu
bazamenyera kwibyobakoze bibeshye nibabemezakwa rabanya rwanda nubundi nibobaba hejeje ishyanga nubundi bafite ubushobozi bwokongera bagakata umupaka bakabasubiza muburenganzira bwabo nasudani yamajyepfo yarashyize ibonu uburenganzira muhumure imananiyonkuru
uko mbibona aba bazungu barirengagiza amateka,bafashe igihande kimwe cyu rwanda ba cyomeka kuri congo,none abo banyecongo bavugaikinyarwanda barimwo guhohoterwa kubutaka bwabo bwa bakurambere,ndumva igihe kirageze ibya majya haruguru ya congo bigomba gusobanuka,akarengane ku bacongoman bafite inkomoko murwanda kagomba guhagarara.
Nta narimwe abazungu n’ abanyamahanga bo ku migabane ya Amerika n’ Uburayi bazishimira kubona abanyafurika bikemurira ibibazozo mu nzego izo ari zo zose. Bifuza kutubona dukimbiranye gusa kugira ngo babone uko bakora za projects zabo.