Ikibazo cy’umupadiri washyize umukecuru mu manegeka cyahawe umurongo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko ikibazo umukecuru Bazarama Anastasie wo mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi ayari afitanye na Padiri Gakirage Jean Bosco cyamaze kurangira.

Inzu ya Bazarama yasigaye hejuru y'umukingo bagahorana impungenge ko izamugwa hejuru
Inzu ya Bazarama yasigaye hejuru y’umukingo bagahorana impungenge ko izamugwa hejuru

Ni ikibazo cy’inzu y’uwo mukecuru yasigaye mu manegeka, ubwo Padiri Gakirage yubakaga ishuri St Antoine, hakaba hari hashize imyaka ine atarahabwa ingurane.

Uwo mukecuru Bazarama, avuga ko ubwo uwo mushoramari (Padiri) yasizaga aho yubaka ishuri, ngo basigiwe ikibanza kimwe kinini, ariko aho umushoramari yahawe harimo ibikorwa byabo nk’ubwiherero n’ubwogero.

Mu gusiza ikibanza cy’ahubakwa ishuri ngo inzu batuyemo yasigaye mu manegeka ku buryo bahoranaga impungenge ko yabagwa hejuru.

Icyakora ku bufasha bw’ubuyobozi, ngo umushoramari yayiteze urukuta rw’amabuye ariko nanone ngo hasigara ikibazo cy’aho gusohokera inyuma.

Ni ikibazo cyari kimaze imyaka ine impande zifitanye ibibazo zumvikana ariko ibyumvikanyweho bidashyirwa mu bikorwa. Icyakora Bazarama yishimira ko aho akigereje mu buyobozi abona noneho gifite umurongo wo kugikemura.

Cyiza Rosette umukobwa wa Bazarama Anastasie, avuga ko Padiri Gakirage Jean Bosco agitangira gusiza ikibanza cyo kubakamo ishuri rye St Antoine, yemeye kubakira umukecuru wabo kuko inzu ye yari iri hejuru y’umwobo.

Gusa ngo ibyo yemeye ntiyabyubahirije bituma biyambaza ubuyobozi, icyakora ngo byo babona bifite umurongo.

Nyuma yo kugaragara ko ishobora kugwa Padiri yiyemeje kuyishyiraho urukuta rw'amabuye
Nyuma yo kugaragara ko ishobora kugwa Padiri yiyemeje kuyishyiraho urukuta rw’amabuye

Ati “Yakomeje kutwizeza kubakira umukecuru ariko turategereza turaheba, ubu icyifuzo twahaye ubuyobozi ni uko umutungo we (umukecuru) wahabwa agaciro akatwishyura tukubakira umubyeyi wacu, kuko ni byo byadufasha kandi bikarangiza amakimbirane kuko natwe ishuri yubaka turaryishimiye”.

Nyir’ishuri St Antoine, Padiri Gakirage Jean Bosco, avuga ko ibyo yemeye byakomeje kubangamirwa n’abana ba Bazarama, ku buryo na we ikibazo cyamurambiye.

Yifuza ko ubuyobozi bwamufasha umutungo wa Bazarama ugahabwa agaciro akamwishyura, kuko ubundi buryo yagerageje bwose bwanze.

Agira ati “Mpemukiye uriya mubyeyi si naba ndi Padiri, nifuje kumufasha guhera kera ariko abana be bakomeza guhindura amasezerano twagendaga tugirana. Ubu nasabye ubuyobozi ngo budufashe mbone uko nkemura ikibazo kandi nzaruhuka ari uko gikemutse nanjye birampangayikisha, ni umubyeyi wanjye nanjye mwifuriza ibyiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka kuko ku wa 19 Kanama 2020, abakozi b’akarere bagiye kugabanya ikibanza cya Bazarama kugira ngo igice kiri mu manegeka kibone icyangombwa, ndetse ngo n’umugenagaciro yamaze kuboneka kandi impande zombi zikaba zaramwemeranyijeho, hasigaye kugaragaza igiciro hanyuma Padiri akishyura ikibazo kikarangira burundu.

Bazarama Anastasie yifuza ko umutungo wahabwa agaciro akimukira ahandi
Bazarama Anastasie yifuza ko umutungo wahabwa agaciro akimukira ahandi

Ati “Ikibazo cyarangiye, ejo abakozi b’akarere bagiyeyo kugira ngo ikibanza cy’umukecuru kigabanywemo kabiri, igice kirimo inzu ari naho hari ikibazo kibone icyangombwa, umugenagaciro yarabonetse na we yakoze ibye kandi impande zombi zabyemeranyijweho, hasigaye gusinyira ibyo umugenagaciro yabaze Padiri akishyura umukecuru akava mu manegeka”.

Bazarama w’imyaka 77 y’amavuko ngo yatuye mu mudugudu wa Rukundo mu mwaka wa 1995. Kimwe n’abaturanyi be, ngo ntibazi ingano y’ubutaka bari bahafite kuko hepfo bitaga ahabo haje kugaragara ko ari igishanga igihe cy’isaranganya ry’ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka