Ikibazo cy’ubwishingizi bwa moto kirakomeye ariko kirimo kuganirwaho - Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko ikibazo cy’ubwishingizi (Assurance), gikomeye ariko kirimo kuganirwaho n’inzego bireba, kugira ngo gikemuke n’ubwo ngo gishobora gufata igihe.

Ikibazo cy'ubwishingizi bwa moto kirimo kwigwaho
Ikibazo cy’ubwishingizi bwa moto kirimo kwigwaho

Abitangaje mu gihe hashize amezi abiri Minisiteri y’ibikorwa remezo, yari yihaye ngo iki kibazo kibe cyakemutse ariko ntibikorwe.

Tariki ya 25 Kanama 2022, nibwo Bizimana Pierre ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, yagezaga icyo kibazo kuri Perezida wa Repubulika, ubwo yari yasuye abaturage b’Akarere ka Ruhango.

Icyo gihe yamugaragarije ikibazo cy’ubwishingizi buhanitse bwa moto, ku buryo bashyizeho n’andi mafaranga basabwa buri kwezi batabasha kwitunga ubwabo n’imiryango yabo.

Yagize ati “Dufite ikibazo cya assurance ihenze cyane, ku buryo moto yanjye nyishyurira 165,000Frw, ugashyiraho ipatante, icyemezo cyo gutwara abagenzi, umusoro ku nyungu, tukishyura byinshi ku buryo utabasha kugura umwenda cyangwa ngo wishyurire umwana ku ishuri. Turabasaba ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu, mukidukurikiranire.”

Perezida wa Repubulika yasabye inzego bireba ko iki kibazo gikemurwa vuba.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, yemereye Umukuru w’Igihugu ko iki bibazo bitarenga amezi abiri kidakemutse.

Ati “Ikibazo avuze koko nicyo ariko inzego zirimo ziragikurikirana, ku buryo twamwizeza ko mu gihe gito yaba MINFRA, BNR, MINICOFIN, mu gihe cy’amezi abiri kiraba cyakemutse.”

Umumotari mu Karere ka Nyagatare, Rwabagabo Ali Hassan, aherutse kugaragariza Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ko iki kibazo kibabangamiye cyane kuko batumva ukuntu moto yacibwa ubwishingizi burenze ubw’imodoka, kandi badatwara umubare w’abagenzi ungana.

Yagize ati “Rwose mudufashe assurance iradukomereye cyane, kuko birababaje kuba imodoka itwara abagenzi umunani, yakwa ubwishingizi buri munsi y’ubwa moto itwara nyirayo n’umugenzi umwe gusa.”

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yavuze ko ikibazo gikomeye ariko kitirengagijwe, ahubwo inzego kireba zirimo kucyigaho kugira ngo gikemurwe.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda

Inzego zirimo kucyigaho ngo harimo MINECOFIN, BNR, RURA, Polisi itanga rapoto z’impanuka zibera ku muhanda, abamotari n’abafite ibigo by’ubwishingizi.

Ati “Ntabwo ikibazo cyatereranwe kirimo kirigwaho yenda gishobora gufata igihe kirekire kirenga ayo mezi abiri muvuga ko yarenze, ariko nticyaterewe iyo. Gusa ni ikibazo gikomeye kitakemuka mu isegonda rimwe cyangwa mu nama imwe cyangwa ebyiri. Izi nzego zigomba guhuza kandi birakorwa ku buryo hazaboneka igisubizo vuba n’ubwo tutavuga igihe runaka.”

Avuga ko ibigo by’ubwishingizi n’ubwo byemera kugabanya, ariko nanone ngo bisaba ko iryo gabanya ryajyana n’umubare w’impanuka za moto ku buryo bitabashora mu bihombo.

Asaba abamotari kwihangana mu gihe bagitegereje igisubizo kandi cyiza, kuko ibigabiro birimo gukorwa ndetse n’ikibazo cyabo inzego kireba zicyitayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Assurances zifite ubwiru: zigaragaze amafaranga yishyuwe nimpanuka zikomoka kuri motos

butoyi yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Ikibazo cyubwishingizi bwa Moto kiragoye aho kugabanuka kiziyongera ahubwo ubwishingizi bugendera kubipimo byimpanuka niba ukurikije rapport ya Polisi Moto arizo ziza kumwanya wa mbere ahubwo ndetse zikubye incuro nyinshi impanuka zikorwa nibindi binyabiziga mbere yo kugabanya ubwishingizi ahubwo abo babanze bagabanye impanuka bateza bubahirize amategeko yumuhanda ibyubwishingizi birebwe nyuma ntabwo ikigo cyubwishingizi cyahomba kubera impanuka zabuli munsi ziterwa na Moto ahubwo bizagera naho banga guha ubwishingizi izo Moto nibatisubiraho iyo bavuga ubwishingizi batanga ntibamenya ayo ayo ma société yu bwishingizi yishyura kumpanuka bateje abazabyiga nicyo bazasaba abatwara izo Moto ntakindi

lg yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka